
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, Horebu Choir yo ku rusengero rwa ADEPR Kimihurura ruri i Kigali, yasohoye indirimbo nshya y’amashusho yitwa “Uwahoze ari Ikivume”.
Ni indirimbo ivuga ku mpinduka Imana igira mu buzima bw’umuntu wari waraciriweho iteka, ariko ikamuhindura umwana wayo binyuze mu rukundo n’imbabazi. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwabo rwa YouTube (Horebu Choir All Event) ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga amagana mu masaha make gusa imaze isohotse, ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo yubakiye ku nsanganyamatsiko ishimangira impuhwe z’Imana no guhindura ubuzima bw’abantu banyuze mu mwijima w’icyaha. Amajwi ayigize ashingiye ku mirongo yo muri Bibiliya nka Yesaya 62:2, 1 Yohana 3:1, Ezekiyeli 16:6, Yohana 1:12, Abaroma 8:17 n’indi, aho abahanzi bavuga ku buryo Imana yabakuye mu mwanda w’icyaha ikabambika umwambaro w’agakiza, ikanabasiga amavuta yera y’Umwuka wayo.
“I was once condemned, a transgressor unworthy, a sinner lost in iniquity—yet mercy found me, and I was forgiven…” ni imwe mu mirongo y’indirimbo igaragaza ubuhamya bw’uwavanywe mu rupfu akinjizwa mu bugingo.
Indirimbo yaririmbwe mu buryo buteguye neza burimo injyana ya korali, abahanzi n’abacuranzi bayo b’inararibonye. Irimo amajwi y’umuhanzi wa solo Enim, gushyira amajwi ku murongo byakozwe na Gentil, ibyuma bya keyboard byacuranzwe na Jado na Peace, ingoma zacuranzwe na Danny, gitari ya bass icurangwa na David, ndetse na saxophone yasohotse neza icuranzwe na Alufa. Iyi ndirimbo yasohowe mu mashusho yafashwe na iDave mu gihe amajwi yakozwe na Leopold & Vincent Pro.
Horebu Choir si izina rishya mu muziki wa gospel. Imaze imyaka irenga icumi ibiba ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo, kandi indirimbo zabo zitandukanye zagiye zigira uruhare rukomeye mu gukomeza imitima ya benshi. Muri zo twavuga “Amashimwe” (imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 190), “Urukundo rw’Imana”, “Yesu ni We Zina”, “Tunganira Imana”, “Ntacyo Tugushinja”, “Mfata Ukuboko”, “Ubuntu Nagiriwe” n’izindi nyinshi.
Abifuza gukurikirana ibikorwa bya Horebu Choir bashobora kubasanga kuri YouTube: Horebu Choir All Event, cyangwa bakabasanga kuri Instagram kuri konti ya @horebu_choir_adepr_kim. Ushobora no kubandikira kuri email: horebuchoir@gmail.com cyangwa ugahamagara kuri nimero: 0788305038.
“Uwahoze ari Ikivume” si indirimbo isanzwe. Ni ijwi ry’ubuhamya, isengesho ryo gushimira Imana kubera ubuntu bwayo, n’icyigisho cy’uko nta n’umwe waciriweho iteka Imana itabasha guhindura. Horebu Choir yongeye kwandika izina mu mitima y’Abanyarwanda binyuze mu bihangano bifite ireme n’ubutumwa bukiza.
Reba indirimbo “Uwahoze ari Ikivume” kuri YouTube