×

Urubuga rwa YouTube rwatangaje ko abari basanzwe batambutsa ’video’ zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu majwi n’amashusho, ariko batabihaye umwihariko n’umwimerere, batazongera gusarura amafaranga yishyurwa abakora ibihangano bya video

Nk’uko bisobanurwa mu mabwiriza mashya, YouTube ivuga ko ’amashusho yatekerejwe na AI’ aba ari amashusho cyangwa amajwi byakozwe n’imashini gusa, nta ruhare cyangwa urwego rugaragara rw’umuntu mu kubitunganya mu rwego rwo kubiha umwimerere n’umwihariko ubitandukanya n’ibindi.

Ibi birimo amashusho y’abantu cyangwa ibihe byahimbwe n’imashini, ibiganiro byakozwe n’amajwi n’amashusho ya AI (deepfake), indirimbo cyangwa amashusho atakozwe n’umuhanzi nyir’izina, ahubwo yakozwe n’ibikoresho bya AI.

Izi mpinduka ziratangira kubahirizwa ku itariki ya 15 Nyakanga, 2025, aho ’video’ zose zo muri ubu buryo zizatangira gukomanyirizwa ku bijyanye no kwishyurwa. Ibi bije nyuma y’uko abantu bari basigaye bakoresha AI mu kwandika ndetse no gukora amajwi n’amashusho, nyamara nta mwimerere n’umwihariko bashyize kuri izo video.

Ibyo byatumaga basarura amafaranga nyamara nta kintu gikomeye bakoze, ibyo ubuyobozi bwa YouTube bubona nko gusaruro aho utabibye.

Uru rubuga rwari rumaze iminsi ku gitutu cy’abarukoresha bakunze kuvuga ko ’video’ zirushyirwaho ziba zidafite ubuziranenge bufatika, ibyo bikaba bishobora gutuma hari abashobora kuruvaho, bakajya gukurikira izindi mbuga zifite umwimerere w’ibihangano bifuza.

Urubuga rwa YouTube, rwahagurukiye abashaka gusahura aho batabibye.
Izi ngamba za YouTube zishobora kuba urugero ku zindi mbuga zikomeye zishobora gutangira gukurikirana ikoreshwa ry’amashusho ashyirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Buumi Casino 2026 – miten aloittaa ja mitä odottaa

Käyttäjäkokemus alusta alkaen: suunnittelu ja navigointi Alusta itsessään buumi casino on rakennettu niin, että sekä kokeneet pelaajat että uudet tulokkaat saavat tehokkaan...

Read out all

Rizk Casino 2026: yksityiskohtainen näkökulma ja analyysi

Rizk Casinon brändi: luotettavuus ja vastuullinen pelaaminen Ensivaikutelma Rizk Casinosta syntyy sen selkeästä sivustorakenteesta sekä siitä, miten pelitarjonta ja tuki yhdistyvät. Tutustumme...

Read out all

One Casino 2026 – kokonaisvaltainen katsaus ja suositukset

Miten One Casino erottuu nykyisessä nettikasinomarkkinassa? Kolmas näkökulma keskittyy käyttäjäkokemukseen mobiilissa. Responsiivisen suunnittelun avulla one-kasino.fi sivusto mukautuu eri näyttökoon, joten pelaajat voivat...

Read out all

wowbet download 2392022-12-10

Download for Android apk and iOS Content Gambling laws in Bangladesh Weekly Tournaments – Prize Pool of BDT 800,000 POPULAR POSTS Aviator...

Read out all

Imbangukiragutabara zaciwe miliyoni 46Frw kubera gukora impanuka nta bwishingizi

Umwaka ushize wa 2025, imodoka esheshatu zitwara abarwayi zizwi nk’imbangukiragutabara zaciwe amafaranga Miliyoni 45.6Frw kubera gukora impanuka zidafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga. Nibakure Florence...

Read out all

APR FC yasangiye n’abakomeye nyuma yo kugarika Rayon Sports

Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,...

Read out all