×

Nubwo yari yatangaje ko atifuza kongera guhuriza abahanzi mu ndirimbo nyuma ya Natinatina, The Real Gasana yagaragaje ko ashobora kongera gutungurana n’indi mishinga idasanzwe itegurwa mu buryo butamenyerewe.

Gasana, umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na YouTube, yahurije hamwe abahanzi bashya n’abafite uburambe barimo Afrique, Olimah, Sicha One, Pama na Mercury Sheks, bakora indirimbo yitwa Natinatina yashyizwe hanze ku wa 10 Nyakanga 2025.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Natinatina yayifashe nk’umushinga udasanzwe, wihariye kandi w’igihe gito. Ariko nanone ashimangira ko atafunze burundu umuryango wo gukora ibindi.

“Nta bwo mbizi niba nzongera guhuriza abahanzi mu ndirimbo. Nta bwo nari ngiye gukora ibintu byinshi. Ariko Imana ibishatse cyangwa igihe cyabishoboje, byashoboka. Ubu sinabitangaje, ariko sinanabihakanye.”-  Gasana.

Ibi byashimangiwe n’uburyo yashyize imbaraga nyinshi mu gutunganya neza Natinatina, yifashishije Producer Booster mu majwi na Bob Pro mu kuyinoza. Byagaragaje ko nubwo atari umuhanzi, afite ubushobozi bwo kuyobora imishinga ifite ireme mu muziki.

Gasana yavuze ko impamvu yatekereje Natinatina ari uko yashakaga guhanga ikintu gishya ku mbuga nkoranyambaga, kigashyira hamwe impano zitandukanye. Yavuze ko indirimbo yateguwe mu buryo bw’umushinga aho buri wese yagize uruhare runini, yaba mu nyandiko, amajwi cyangwa ibitekerezo.

Gasana ntiyigeze aririmba muri iyi ndirimbo, ndetse yavuze ko atazi no kuririmba. Icyakora yashinze umurongo wayo, ahitamo abahanzi yayibonagamo ubushake n’inyota yo kwigaragaza, ahitamo kutagana ku bazwi cyane mu rwego rwo gufasha bashya kuzamuka.

Mu gusoza, The Real Gasana yasabye abakorera ku mbuga nkoranyambaga gutinyuka bagatekereza imishinga ifite icyerekezo aho kwibanda gusa ku gusetsa cyangwa gusangiza ubuzima bwabo.

Natinatina yahuriyemo Afrique, Olimah, Sicha One, Pama na Mercury Sheks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

byiringirojea23@gmail.com

Related Posts

AMAFOTO: Lynda Priya witabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema...

Read out all

Nta nshuti n’imwe dufite: Fille Mutoni ku bitera abahanzi agahinda gakabije

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni wigaruriye imitima ya benshi mu myaka yashize, yahishuye ko kimwe mu bituma abahanzi...

Read out all

IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yatangaje ko mu rugendo ari kugirira mu bihugu bitandukanye muri Afurika, nagera mu Rwanda...

Read out all

Kutagira ‘permis’ no gufatanwa ibiyobyabwenge: Izindi ngingo zakomeje ikirego cya DJ Toxxyk

Kuva ku itariki 20 Ukuboza 2025, Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk ari mu maboko y’inzego z’umutekano aho ari gukorwaho iperereza rishingiye...

Read out all

Dosiye ya batanu barimo Prophet Joshua yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abarimo Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Umuvugizi wa RIB,...

Read out all

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Indabo zanjye’ The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye

The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’...

Read out all