
Ku wa 13 Nyakanga 2025, umuramyi Bosco Nshuti yanditse amateka mu gitaramo gikomeye yise Unconditional Love Season II, atangamo n’impano.
Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kumurika album ye ya kane yise “Ndahiriwe”, ndetse no kwizihiza imyaka 10 amaze akora umurimo w’Imana binyuze mu muziki.
Iki gitaramo cyahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Alex Dusabe, na Aime Uwimana wifatanyije na Bosco mu ndirimbo Ndashima, anizihiza imyaka 30 amaze mu muziki.
Mu gusoza igitaramo, Bosco yatanze Awards z’ishimwe ku bantu bamufashije mu rugendo rwe, barimo umugore we, Josue Shimwa wamufashije gutangira umuziki, Producer Bruce, korali New Melody na Siloam, ndetse n’ababyeyi be.
Pasiteri Hortense Mpazimaka yabwirije ijambo ryimbitse ku rukundo rudashira rw’Imana, agaragaza ko “Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha” kandi ko Imana idukunda uko turi.
Bosco Nshuti yaririmbye indirimbo zirenga 15 zirimo Ndahiriwe, Ni muri Yesu, Yanyuzeho, Ndashima, na Ndumva Unyuzuye, zose zigaragaza icyerekezo gishya cy’umuziki ushingiye ku butumwa.
Iki gitaramo cyabaye igikorwa cy’amateka, gisiga Bosco ku rwego rwo hejuru mu bahanzi ba Gospel mu Rwanda, kinasiga ubutumwa bukomeye bwo kwatura urukundo rw’Imana rutagira imipaka.
