
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Divine Nyinawumuntu, yateguje indirimbo nshya “Hozana” mu njyana ya gakondo ibyinitse.
Nyuma y’igihe kirenga amezi atandatu adashyira hanze indirimbo nshya, umuramyi Divine Nyinawumuntu yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ye nshya yise “Hozana”, imwe mu ndirimbo eshatu ateganya gusohora vuba.
“Hozana” ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yanditswe mu buryo bwa Gospel ariko ikoranywe injyana ya gakondo ibyinitse, igamije gufasha abantu gusenga mu muco wabo. Divine avuga ko iyi ndirimbo yakoranywe ubuhanga mu myandikire n’amajwi, aho yakorewe muri Unlimited Record Studio na Chris, uzwiho guhuza umuziki gakondo n’undi wa kizungu.
Amashusho yayo ari gutegurirwa gukorwa ku bufatanye na Trinity For Support (TFS), label imufasha kuva mu 2023, ikaba izayatunganya ku rwego mpuzamahanga. Divine avuga ko iyi ndirimbo izaba ari iy’umwihariko: “Izabyinwa, izaririmbwa, ariko cyane cyane izahimbaza Imana mu buryo burimo umuco.”
Mu gihe tugitegereje “Hozana”, abakunzi be baributswa ko indirimbo ye “Lahayiloyi” ikiri mu zikunzwe cyane mu Rwanda.
Reba Lahayiloyi kuri YouTube usobanukirwe ubuhanga bwe: