×

Igisirikare cya Israel, IDF, cyashinjwe kurasa ku nyubako ya Kiliziya imwe rukumbi ibarizwa mu Ntara ya Gaza muri Palestine, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu avuga ko bayirashe batabigambiriye.

Ni igitero cyagabwe ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, ubwo ingabo za Israel zarasaga muri Gaza ibisasu bimwe bikagwa ku nyubako ya Kiliziya.

Kiliziya Gatolika mu Isi, yavuze ko mu bantu bakomeretse barimo na padiri w’iyi kiliziya Gabriel Romanel.

Amahanga yamaganye iki gitero, aho Papa Léon wa 14 yavuze ko “ababajwe cyane no kumenya iki gitero cyishe kikanakomeretsa abantu.”

Giorgia Meloni, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, yamaganye Israel kuri iki gitero avuga ko “ibitero Israel imaze amezi ikora ku baturage b’abasivile bitakwihanganirwa”.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko bicuza cyane kuri icyo gitero, avuga ko cyayobye. Mu itangazo yasohoye yanditse ati “Buri buzima bw’inzirakarengane butakaye biba ari icyago. Twihanganishije imiryango.”

Yavuze ko bari gukora iperereza kandi bashishikajwe no kurinda abaturage n’ahantu hatagatifu.

Uwo munsi kandi abandi bantu barenga 20 muri Gaza bishwe mu bitero bitandukanye bya Israel. Abantu barenga ibihumbi 60 barimo Abanyepalestine 58,313 n’abanya-Israel 1900, bamaze gupfa kuva mu Kwakira 2023, ubwo igisirikare cya Israel cyatangizaga ibitero muri Gaza byo kwihimura nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari binjiye imbere muri Israel bakica abantu abandi bagashimutwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu itangazo yasohoye muri iki gitondo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga...

Read out all

Ubuyapani: Umugabo yarusimbutse ubwo bashakaga kumwica bamuhora kugona

Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya...

Read out all

U Burusiya bwambuye ingabo za Ukraine uduce 32

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigaruriye uduce 32 mu kwezi k’Ukuboza mu ntambara zihanganyemo n’ingabo...

Read out all

Muri Kazakhstan Abadepite batoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’abaryamana bahuje ibitsina

Inteko Ishinga Amategeko ya Kazakhstan, yatoye itegeko ribuza icengezamatwara ry’imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, rikorwa hifashishijwe itangazamakuru na internet, hagamijwe kurinda abana amakuru...

Read out all

Impanuka yabereye muri Kenya, yahitanye abantu.

Impanuka y’indege ya gisivili yahitanye abantu 12 biganjemo ba mukerarugendo muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,...

Read out all

Zelensky ashaka kwitabira ibiganiro bya Trump na Putin atatumiwemo

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read out all