
Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura no gukomeretsa bagera kuri 20 bo mu Murenge wa Gitega, n’abandi bo mu mirenge itandukanye ya Nyarugenge.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba mu ngo, abandi bakabategera mu nzira bakabambura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko Polisi yakoze umukwabo kubera abaturage bagiye bagaragaza kenshi ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura.
CIP Wellars Gahonzire avuga ko guhera tariki ya 14 kugeza 16 Nyakanga 2025 hafashwe 20 bakekwaho ubujura, no gukoresha ibiyobyabwenge mu Murenge wa Gitega mu tugari twa Akabeza na Gacyamu.
Yavuze ko hafashwe abakekwaho ubujura 4 mu Murenge wa Nyakabanda, 5 mu Murenge wa Nyamirambo, Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Kankuba ahafashwe 4 bakekwaho kwiba 4 mubazi z’amashanyarazi bakanacukura inzu z’abaturage.
Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko hari abandi 4 bakekwaho ubujura bafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Tetero.
Agira ati: “Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe ko buri wese agira uruhare mu kwicungira umutekano, atangira amakuru ku gihe.”
Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage.
Yihanangirije kandi abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w’abaturage kubireka kuko batizihanganirwa.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge.
