
Urukundo rushya ruvugwa hagati ya Kate Bashabe, umunyarwandakazi wamenyekanye mu marushanwa y’ubwiza no mu bikorwa by’ubugiraneza, n’umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Tumelo Ramaphosa, rwatangiye gufata indi ntera nyuma y’ibimenyetso bihamye byagaragaye kuri konti zabo za Instagram.
Ku wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025, Tumelo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ya Kate yambaye umushanana, ayiherekeresha amagambo yuzuye amarangamutima agira ati: “Rukundo rwanjye (My Love)”. Ubutumwa bwakurikiwe n’igisubizo cya Kate ukoresheje emoji y’umutima, ibintu byahise byongera imbaraga ibyari bisanzwe bivugwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ibimenyetso bikomeje kuza byiyongera ku bindi Tumelo yari aherutse gusangiza abamukurikira, birimo ifoto ya Kate yigeze gushyira muri “story” ayiherekeresha amagambo agira ati: “My Universe”. Ibi byongereye icyizere cy’uko hari urukundo rushya ruri kuvuka hagati y’aba bombi.
Tumelo Ramaphosa aherutse no kugaragara mu Rwanda, aho yasangije amafoto atandukanye ari mu karere ka Karongi. Amashusho yakwirakwijwe amugaragaza ari muri siporo humvikanamo ijwi ry’umugore benshi bakeka ko ari Kate, byatumye benshi bemeza ko aba bombi baba bari kumarana iminsi.
Kate, uheruka gutangaza ko akiri ingaragu ariko afite umuntu umutima we wahisemo, ntiyigeze asobanura byinshi kuri aya makuru, ariko imyitwarire ye kuri izi “posts” za Tumelo isobanurwa n’abatari bake nk’igisubizo gihamya ko hari icyihishe inyuma y’amarangamutima y’uyu musore.
Kate Bashabe, wabaye Miss MTN 2010 na Miss Nyarugenge 2012, azwiho ubuzima bwitondewe, ariko bugamije impinduka. Yashinze umuryango Kabash Care Foundation, ufasha abana n’abagore batishoboye.
Tumelo Ramaphosa, umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa na Dr Tshepo Motsepe, afite imyaka 31. Yize muri Hult International Business School i San Francisco, aho yakuye impamyabumenyi ya Master’s mu bucuruzi mpuzamahanga.
Afite imishinga itandukanye irimo StudEx Wildlife, ijyanye no kurengera inyamaswa no gushora imari mu bidukikije, ndetse na Chankura Global, isoko ya “cryptocurrency” akorana na bagenzi be. Azwiho umubiri wubakitse n’imisatsi n’ubwanwa byamuhesheje izina rya “National Bae” muri Afurika y’Epfo.
Yigeze kuvuga ko akunda umukobwa witwa Kelebogile Shomang, ariko ntibigeze basobanura niba bakiri kumwe. Ubu, ibikorwa bye byose ku mbuga nkoranyambaga byibanda kuri Kate Bashabe, ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko “urukundo rushya rwa Afurika y’Epfo n’u Rwanda” rwaba rwatangiye.

