
Saidi Lugumi, umuherwe ukomoka muri Tanzania umaze igihe avugwa mu rukundo na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yongeye gutuma bivugwa ku mubano wabo nyuma yo gutangaza ko agiye kuza i Kigali, akiyita “muramu wanyu”.
Ibi byatangajwe mu buryo butunguranye, ubwo umwe mu bamukurikira kuri Instagram yamubazaga igihe azazira mu Rwanda, undi akamusubiza agira ati: “Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza.”
Aya magambo yahise atuma benshi bongera kwibaza mubano bivugwa ko yaba afitanye na Miss Jolly. Nubwo uyu mukobwa yakunze kuvuga ko nta rukundo ruhari hagati yabo, amagambo ya Lugumi asa n’ayatangiye ibindi byo bivugwa bishya.
Byatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2025, nyuma y’uko bombi bagaragaranye mu buryo bwahise bushimangira iby’amarangamutima hagati yabo, nubwo Miss Jolly yahise atangaza ko ibyo ari ibihuha, abinyujije kuri Twitter (ubu ni X).
Yagize ati: “Urukundo ni ibintu byiza cyane. Umunsi ruzampamagara nzarwakira ku bushake bwanjye kandi buvuye ku mutima. Ariko ndasaba ko nta wanshyiraho igitutu ngo nkundane n’uwo ntashaka.”
Yavuze kandi ko konti ye ishobora kuba yarinjiriwe, abafite imigambi mibi bashaka kumwangiza izina.
Icyakora mu kwezi kwakurikiyeho, umuhanzikazi Gigy Money ukomoka muri Tanzania yashyize amashusho kuri Instagram yifuriza isabukuru nziza Lugumi, amwita “umugabo wa Jolly”, bituma abantu barushaho gukemanga ukuri kw’ibivugwa.
Ubu Lugumi yavuze ko agiye kuza i Kigali vuba, ariko ntiyagaragaje impamvu nyayo y’uruzinduko rwe. Gusa gukoresha amagambo nka “muramu wanyu” byongeye gutuma benshi bakeka ko yaba akomeje kubaka umubano udasanzwe na Miss Jolly.
Kugeza ubu nta ruhande rwemeje cyangwa rwahakanye ku mugaragaro iby’aya makuru, ariko icyakomeje kugaragara ni uko amagambo y’uyu muherwe yasize benshi bibaza byinshi, bamwe bibaza niba koko i Kigali hagiye kubera ibirori by’urukundo cyangwa niba ari indi nkuru y’imyidagaduro iri gusetsa imbaga.



Woow ni byiza cyane