
Vestine na Dorcas, abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bakomeje gutungurana no kurenga imipaka y’uko abantu basanzwe batekereza ku muziki w’abaririmbyi b’abakobwa.
Kuri iyi nshuro, indirimbo yabo nshya bise Emmanuel yujuje miliyoni y’abayirebye kuri YouTube mu gihe cy’iminsi itatu gusa – ibintu bitari byarigeze bikorwa n’undi muhanzi w’umukobwa mu muziki wa Gospel w’u Rwanda.
Iyo ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2025, ikubiyemo amagambo akomeye y’ishimwe no kwizera Imana, ariko ikarusha izindi zose gukundwa kubera uburyo yubatse, amashusho yayo ashingiye ku bukwe bwa Vestine ndetse n’ukuntu ifite umwimerere mu buryo bw’amajwi, amagambo, n’ubutumwa butanga ihumure.
Abafana babo n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ntibatinze kuyakira. Imibare y’abayirebye yagiye izamuka ku muvuduko udasanzwe, byatumye abantu benshi bongera kuganira ku buhanzi bwa Vestine na Dorcas nk’urugero rudasanzwe rw’abahanzikazi batagamije kwamamara ahubwo bagamije kwagura ubwami bw’Imana.
Iyi ndirimbo yarenze imbibi z’indimi n’imico, ikaba icurangwa mu bice byinshi by’igihugu no hanze yacyo. Ni ikimenyetso simusiga cy’uko iyo indirimbo ivuye ku mutima kandi ishingiye ku kuri kw’ibyabaye – nk’ubukwe bwa Vestine – iba ifite imbaraga kurusha ibikoresho bikomeye cyangwa ingamba z’ubucuruzi zisanzwe zikoreshwa mu kumenyekanisha indirimbo.
Vestine na Dorcas basanzwe bazwi mu ndirimbo nka Iriba, Nahawe Ijambo, Adonai na Neema, ariko Emmanuel yabaye igihangano kibasumbishije urwego. Mu gihe indirimbo yabo Yebo [Nitawale] yari yabaye iya mbere mu kubigeraho mu minsi itanu muri Werurwe, Emmanuel yarenzeho, ibikora mu minsi itatu.
Ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwabo bukomeje gutera imbere, bukagera ku rwego mpuzamahanga, ariko burushaho gusigasira ubutumwa bwiza n’indangagaciro zabo nk’abakozi b’Imana.

