
Ku wa 22 Nyakanga 2025, Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima yashyize hanze indirimbo nshya bise “Ubuntu”, ifite ubutumwa bukomeye bushimangira indangagaciro z’urukundo, impuhwe, gufashanya no kwitanga.
Iyi ndirimbo yuzuyemo injyana ya Gikristo ibumbatiye inyigisho zikangurira abantu kurangwa n’ubuntu mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo Ubuntu ni kimwe mu bihangano bishya bikomeje kugaragaza umurava n’ubwitange bya Chorale Ababyeyi, itsinda rishamikiye ku Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhima, rimaze imyaka irenga 25 rikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Ubutumwa bukubiye muri “Ubuntu”
Mu ndirimbo yabo, Chorale Ababyeyi yibanda ku mucyo w’“Ubuntu”, ugaragara mu Befeso 2: 8 hagira hati: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.” Ni indirimbo isaba abantu kwibuka ko ubuzima butagira impuhwe n’urukundo bwaba butagira agaciro.
Binyuze mu ijwi ryuzuye amarangamutima, abaririmbyi b’iyi korali basaba abatuye isi kurangwa n’ineza, bagaharanira kubana neza no gushyigikirana batitaye ku bo bari bo, baba Abazungu, Abirabura, abakene, abakire n’izindi nzego z’imibereho.
Abagize uruhare muri iyi ndirimbo:
- Video Director: Musinga
- Video Editor: Eddie
- Audio Producer: Samy Pro
Aba baririmbyi bose bakoze ibishoboka byose ngo iyi ndirimbo ibe ku rwego rwo hejuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Uburyo amashusho yafashwemo, uburyo butuje ariko bufite igisobanuro cyo kuramya, n’amajwi meza atunganyije neza, byose bituma “Ubuntu” ihabwa icyizere cyo kuzaba indirimbo itazibagirana mu mitima y’abazayumva, ikaba iy’ibihe byose, cyane ko ubutumwa bwayo buzahora buhuje n’ibihe byose.
Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima
Chorale Ababyeyi yashinzwe mu mwaka wa 1997, ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 113. Ni imwe mu makorali akomeye akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zubaka, zifite amagambo akora ku mitima.
Iri tsinda rimaze gusohora indirimbo zitandukanye, zirimo na “Hirya”, yabanje gusohoka muri Mata 2025, na yo yakanguriraga abantu kuzirikana ubuzima bw’iteka.
Ubutumire ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana
Chorale Ababyeyi irasaba abakunzi b’umuziki wa Gikristo gukomeza kubashyigikira no gukurikira ibikorwa byabo banyuze ku rubuga rwabo rwa YouTube rwitwa Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima.
Reba indirimbo “Ubuntu” kuri YouTube, wumve ubutumwa butuma umuntu agira impinduka mu buzima, maze nawe ube umwe mu batangaza ubuntu bwa Kristo ku isi:



