
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, bubera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Ibi birori byabanjirijwe no kwambika impeta y’urukundo Audia Intore, byabaye tariki 5 Gashyantare 2025, bikurikirwa n’umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Remera tariki 26 Kamena 2025.
Biteganyijwe ko Audia Intore na Niyonsenga Cyiza Kelly, bari busezerane imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu mu rusengero Anglican Church Kimironko, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Madeleine Garden mu Murenge wa Kinyinya.
Audia Intore akoze ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana, umubano bombi bavuga ko wabanjirijwe n’ubushuti busanzwe.
Ubusanzwe amazina bwite y’umuhanzi Audia Intore ni Uwimana Alice Diane.
