
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko agiye guhurira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri Ecosse mu biganiro bigamije kunoza amasezerano y’ubucuruzi.
Ibi yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2025, aho yavuze ko ibi biganiro bizaba ku wa 27 Nyakanga 2025, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku buryo bwo gukorana mu bucuruzi.
Leyen abinyujije kuri X, yavuze ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Amerika kuri telefoni yavuze ko bemeranyije kuzahurira muri Ecosse bakagirana ibiganiro birambuye.
Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro cyiza nagiranye na Perezida wa Amerika, twemeranyije guhurira muri Ecosse ku Cyumweru kugira ngo tuganire ku mubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi ndetse n’uburyo twawukomeza.”
Ibi bibaye mu gihe Trump yatangaje ko azashyiraho imisoro ya 30% ku bicuruzwa biva mu bihugu bigize umuryango wa EU.
EU nayo yahise itangaza ko izashyiraho 30% y’imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.
Icyakora ku 25 Nyakanga 2025, Trump yagaragaje icyizere ko amasezerano y’ubucuruzi ashobora kugerwaho nubwo hari ingingo zitarabonerwa ibisubizo.
Yagize ati “Amasezerano azagerwaho nibemera kugabanya imisoro yabo kuko ubu iri kuri 30%, bagomba kuyigabanya cyangwa bakabyihorera ariko bashaka ko aya masezerano agerwaho cyane.”
Bivugwa ko aya masezerano nagerwaho Amerika izagabanya imisoro ku bicuruzwa biva mu Burayi, ikagera kuri 15%.
