
Mu mwaka wa 2001, itsinda ry’abashakashatsi bo muri Canada ryayobowe na Paulina Zelitsky n’umugabo we Paul Weinzweig, ryatangaje ko ryabonye inyubako zidasanzwe ziri munsi y’amazi hafi ya Cuba, ku bujyakuzimu bwa metero zirenga 600.

Izo nyubako zafashwe amafoto hifashishijwe ikoranabuhanga rya sonar, zagaragaye zisa na pyramide n’izindi nzu zubatse mu buryo budasanzwe, bigakekwa ko ari ibisigisigi by’umujyi waba wararigise mu nyanja imyaka irenga 6,000 ishize.
Paulina Zelitsky yavuze ko uwo mujyi ushobora kuba warasenyutse cyangwa warigise mu gihe cyashize cyane, ndetse ko ushobora kuba usumba n’iza kera zo mu Misiri mu bunini no mu buryo wubatsemo.
Nubwo byatangaje benshi, abahanga mu by’isi ntibahise babyemera. Dr. Manuel Iturralde, inzobere mu by’amabuye y’agaciro muri Cuba, yavuze ko ayo mabuye ashobora kuba ari ibisanzwe by’ikirere, kandi ko byari gufata imyaka 50,000 kugira ngo aho hantu harigite kugeza kuri urwo rwego.
Mu gihe ubushakashatsi kuri izo nyubako bwari butangiye gutera imbere, Leta ya Cuba n’Ingoro Ndangamateka ntibigeze bongera kubyinjiramo. Sylvia Earle, inzobere mu bidukikije, yatangaje ko urugendo rw’ubushakashatsi rwagombaga gukomereza aho, rwahagaze mu 2002 kubera kubura ubushobozi.
Ibi byagaragaye muri Cuba byahuye n’ibindi bisa nabyo byabonywe mu Buyapani, ahagaragaye inyubako ya Yonaguni Monument, nayo ikekwa ko yaba yarakozwe n’abantu, nubwo impaka ku isoko yayo nazo zitigeze zicyemuka.


Kugeza ubu, icy’ukuri ku byagaragaye munsi y’inyanja ya Cuba kiracyari urujijo. Impuguke nka Michael Faught zatangaje ko, niba koko ibyo byubatswe n’abantu ba kera, byaba ari ikimenyetso cy’ikoranabuhanga rihanitse ritigeze rizwi mbere.