
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko rwafatiye MTN Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo.
Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, rigena ko ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishobora kuba ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’amakosa sosiyete yaba yakoze.
Kuva ku itariki ya 27 Nyakanga 2025, abakiriya ba MTN Rwanda bahuye n’ibibazo bikomeye byo gukoresha serivisi zirimo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse na Mobile Money.
Ku munsi wakurikiyeho, RURA yatumije MTN Rwanda kugira ngo isobanure ingamba zifatika iri gufata hagamijwe kunoza ireme rya serivisi zayo no gukumira ko ibi bibazo byongera kugaragara. Ku wa 31 Nyakanga 2025, RURA yatangaje ko yafatiye MTN Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, irayihanangiriza kandi ikayisaba gukemura burundu ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi.
Byongeye, RURA yafatiye ibihano na KT Rwanda Network (KTRN) kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu itangwa rya serivisi z’ihuzanzira rya fibre optique mu turere twa Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2025.
Uru rwego rwavuze ko KTRN yagaragaje ko serivisi zasubiye ku murongo, ariko isabwa gukemura mu buryo burambye ibibazo bishobora gutuma serivisi zidatangwa neza.
