
Trump yavuze ko “Hamas ishaka gupfa” mu gihe Netanyahu atangaza ko Israel ishaka inzira zindi zo kubohoza imbohe nyuma y’uko ibiganiro byo guhagarika intambara bisenyutse
Bisa n’ibyemejwe ko ibiganiro byo guhagarika intambara no kurekura imbohe hagati ya Hamas na Israel byapfubye, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bikuyemo amatsinda yazo y’abari mu biganiro byaberaga muri Qatar, ku wa Gatanu, nyuma y’igisubizo cya Hamas ku byari byasabwe na Israel.
Uhagarariye Leta ya Amerika mu biganiro, Steve Witkoff, yatangaje ko Washington iri gushaka inzira zindi z’amahoro, adatangaje ibizakurikiraho, gusa agaragaza ko igisubizo cya Hamas cyerekanye ko idashishikajwe no guhagarika intambara muri Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na we yavuze ati: “Hamas ni yo mbogamizi yo kurekura imbohe. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu b’Abanyamerika, turi kureba izindi nzira zo kugarura imbohe zacu, kurangiza ubutegetsi bwa Hamas, no kugarura amahoro arambye muri Israel no mu karere.”
Nyuma y’amasaha make, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze amagambo akomeye yibasira Hamas. Yavuze ati: “Ndakeka ko bashaka gupfa,” yongeraho ati:
“Navuze kera ko ibi bigomba kuba. Twabashije kubohoza imbohe nyinshi, ariko ugeze ku ba nyuma 10 cyangwa 20, Hamas ntabwo yifuza amasezerano kuko biba bivuze ko nta bwirinzi bafite. Ubu ni bwo buryo bw’ukuri.”
Trump yavuze ati: “Icyo mbona kiri imbere ni uko bazashakishwa bakabura amahoro. Bigeze aho Israel igomba kurangiza iki kibazo. Uko biri kose, birababaje.”Mu byumweru bishize, ibiganiro byari bigeze kure, ndetse Israel yari yemeye gukura ingabo zayo muri bimwe mu bice bya Gaza, nk’imwe mu ngingo z’amasezerano. Ariko Hamas yatanze igisubizo cya mbere cyanzwe n’Abanya-Misiri n’Abanya-Qatar, batigeze banakigeza kuri Amerika cyangwa Israel.
Igisubizo cya kabiri Hamas yatanze ni na cyo cyatumye ibiganiro bisenyuka burundu.
Mu bihe byashize, Trump yari yaravuze ko akunda amahoro n’ibiganiro, ariko yigeze no kuburira ko “ashobora gufungura amarembo y’umuriro” (open the gates of hell) nibaramuka bananiwe kugera ku bwumvikane.