
Mu mpera z’iki cyumweru, ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, mu Karere ka Muhanga hateganyijwe igiterane gikomeye cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyiswe “Himbaza Imana Live Concert”.
Iki giterane giteganyijwe kubera mu rusengero rwa EAR Gitarama (Siyoni), guhera Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Munani z’amanywa.
Jeannette Tuyisenge, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana ukunzwe mu Karere ka Muhanga no mu Rwanda muri rusange, ni we wateguye iki giterane. Azwi kandi ku izina rya Mama Beza, akaba ari ubwa mbere yiteguye gukora igiterane cye bwite, nk’umuhanzi wiyemeje gukoresha impano ye mu ivugabutumwa.
Mu kiganiro na Kigali Connect, Tuyisenge Jeannette yatangaje ko imyiteguro igeze kure, kandi ko yizeye ko Imana izakoresha iki gikorwa mu gufasha imitima myinshi kugana kuri yo. Yagize ati: “Maze igihe nitegura n’umutima wanjye wose. Ndashaka ko iki giterane kiba umwanya wihariye wo kwegera Imana, kuyiramya no gushima ibitangaza byayo. Imana ni yo tugomba guha icyubahiro cyose.”
Abahanzi n’abakozi b’Imana bakomeye bazahurira ku rubyiniro
Igiterane kizahuriramo n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Barimo:
Mama Music, J. Pierre, Claire, Vedaste, Bazabimenya, Frederic, Yvette, J. Baptiste na Alice – Abahanzi bafite impano zidasanzwe bazatanga umusanzu udasanzwe mu gusohoza intego y’igiterane.
Abazigisha Ijambo ry’Imana no kuyobora amasengesho
Hari n’abakozi b’Imana batumiwe kugira ngo bashimangire umuhamagaro w’umwuka muri iki giterane: Maman Fabrice – Azigisha Ijambo ry’Imana, Bishop Kabayiza Louis Pasteur – Umuyobozi mu by’umwuka uzaba ari mu bashyitsi b’imena, aho azasengera abitabiriye na Rev. S. Eric uzaba ari MC w’igiterane, ayobore ibikorwa byose.
Insanganyamatsiko: Zaburi 95:1-3
“Nimuze turirimbire Uwiteka, turangurure ijwi dukomeye ku gitare cy’agakiza kacu.”
Ni ijambo ry’Imana rizaba riyoboye iki giterane, rikaba rigaragaza intego yo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, ndetse no gukomeza imitima y’abitabiriye.
Kwinjira ni ubuntu!
Abagitegura bashimangiye ko kwinjira ari ubuntu, buri wese yemerewe kwitabira nta kiguzi. Ni umwanya wo kwegera Imana, kuyiramya no kwishimira ibyo yakoze mu buzima bwacu.
Jeannette Tuyisenge asanzwe azwi mu ndirimbo nk’Inshuti na Barahiriwe, zikaba zimwe mu zizaririmbwa.
Reba indirimbo “Inshuti” ya Tuyisenge Jeannette iri mu zizaririmbwa:
Reba indirimbo “Barahiriwe” ya Tuyisenge Jeannette kuri YouTube, imwe mu zizaririmbwa:

