
Netanyahu yatangaje ko ‘Hamas iri bushorweho intambara kuko ‘itifuza kumvikana’, bityo we akaba yifuza kubohora imbohe hakoreshejwe igisirikare
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasohoye videwo ku Cyumweru nijoro asubiza ku burakari bwatewe n’amashusho yashyizwe ahagaragara na Hamas, agaragaza imbohe Rom Braslavski na Evyatar David bari mu buzima bumeze nabi cyane, bafite isura y’abantu bameze nk’abashonjeshejwe bikabije.
Mu butumwa bwe, Netanyahu yavuze ko Hamas “itifuza kumvikana” (deal), ahubwo “ishaka gusenya.”
“Baturage b’igihugu cyanjye, nanjye naratunguwe. Nabonye amashusho ateye ubwoba y’abana bacu, Rom na Evyatar. Mwabonye ko bari babohewe mu mwijima, bashonje cyane.”
Netanyahu yavuze ko afite umuhate wo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo abo bana babohozwe, Hamas irandurwe, kandi Gaza itazongera kuba ikibazo ku mutekano wa Isiraheli.
Netanyahu ashobora gukoresha igisirikare
Amakuru yaturutse ku muntu wa hafi muri politiki (utavuze izina rye) yabwiye ibitangazamakuru bikoresha Igiheburayo ko Netanyahu ashaka gukoresha “umwanzuro wa gisirikare” kugira ngo abo bantu babohorwe.
Uwo muntu yavuze ati: “Turi mu biganiro n’Abanyamerika. Harimo kwumvikana ko Hamas itari mu murongo wo kumvikana, bityo Minisitiri w’Intebe agashyigikira icyemezo cyo gukoresha igisirikare.”
Ubu buryo bwo gukoresha ingufu ngo bushobora kujyana no kugeza ubufasha bwa kibHumanitaire (humanitarian aid) mu bice bitarimo imirwano cyangwa aho Hamas idafite ububasha.