
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa 5 Nyakanga 2025 yaraye ashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Nestor Ntahontuye, wasimbuye Lt Gen (Rtd) Gervais Ndirakobuca.
Guverinoma ya Ndirakobuca yari igizwe n’abaminisitiri 15 gusa Perezida Ndayishimiye yayigabanyijeho babiri, anahindura amazina ya Minisiteri zimwe na zimwe bitewe n’uko hari izahurijwemo inshingano.
Alain Tribert Mutabazi wari Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare kuva muri Kamena 2020 yasimbujwe Marie Chantal Nijimbere, Martin Niteretse usigaye ari umudepite asimburwa na Gen Maj Leonidas Ndaruzaniye muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere.
Ambasaderi Edouard Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye n’Akarere, asimbuye Ambasaderi Albert Shingiro wari muri uyu mwanya kuva muri Kamena 2020.
Arthémon Katihabwa yagizwe Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Iterambere ridaheza, asimbuye Domine Banyankimbona wari muri iyi nshingano kuva mu 2022.
Lt Gen Gabriel Nizigama yagizwe Minisitiri w’Imirimo, Abakozi ba Leta n’Ubwiteganyirize. Muri Nzeri 2022, yari yarirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Ndayishimiye, ashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu.
Nizigama ni umwe mu bakekwagaho kwifatanya na Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022 mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Guverinoma nshya igiyeho mu gihe u Burundi bwugarijwe n’ibibazo byinshi, cyane cyane mu bukungu ndetse no mu mibereho y’abaturage, biturutse ahanini ku ibura ry’amadovize ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
Banki y’Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Burundi wari kuri miliyari 2,65 z’Amadolari mu 2020 ubwo Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi, mu 2024 ugera kuri miliyari 2,16 z’Amadolari.



