
Kigali, Rwanda – Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jesca Mucyowera yasohoye indirimbo nshya yitwa “Abaroma 5”.
Yagiye hanze ku wa 5 Kanama 2025. Iyi ndirimbo, igaragaramo amagambo yo mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, by’umwihariko mu gice cya gatanu, yibutsa abayumva ubutumwa bukomeye bw’agakiza, imbabazi n’urukundo rutagereranywa rwa Kristo.
Ibyihariye kuri iyi ndirimbo
“Abaroma 5” ni indirimbo ikubiyemo Ijambo ry’Imana ry’umwimerere, ihumuriza umutima w’umunyabyaha wicuza, kandi igaha icyizere abakiranutsi ko batsindishirijwe ku buntu biciye mu kwizera Kristo Yesu. Mucyowera yifashishije imirongo isanzwe izwi nka “Ni uko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo”, maze abihuza n’ibyiyumvo byimbitse byo gushima Yesu wapfiriye abanyabyaha.
Amagambo arimo ubutumwa bukomeye
Indirimbo irimo amagambo ateye agahinda ariko arimo n’icyizere, nk’aho agira ati:
“Birakomeye gupfira umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha mubi nkange…”
“Yaransanze mwigizayo ntiyandeka…”
“None amfubitse urukundo, nashize imbeho…”
Aya magambo agaragaza neza ko Jesca Mucyowera ataririmbye gusa, ahubwo yatambukije ubutumwa bwuzuye ukwicisha bugufi n’imbabazi, ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwa gikirisitu ndetse n’ibisobanuro by’inkuru y’umusaraba.
Ubutumwa nyamukuru
Muri iyi ndirimbo, Mucyowera ashimangira ko urukundo rw’Imana rudapimwa, kuko rwaje kudusanga turi mu byaha. Agira ati: “Si ibyo gusa, aracyampaye kuzura na yo na bugingo n’ubu…”
Aya magambo agaragaza ubuzima bushya muri Kristo, bugizwe no gukiranuka, amahoro, urukundo n’ibyiringiro bihoraho.
Jesca Mucyowera: Umuhanzikazi ugenda asiga umurage ukomeye
Jesca Mucyowera ari mu bahanzi ba Gospel bagaragaje guhanga udushya binyuze mu bihangano bikura umuntu mu byiyumvo bisanzwe, bikamushyira aho yibaza ku mibanire ye n’Imana. Indirimbo Abaroma 5 ni indi ntambwe ikomeye yateye mu rugendo rwe rwo gusakaza ubutumwa bwiza, ahamya ko urukundo rwa Kristo rusumba kure ibyo umuntu ashobora kwiyumvisha.
Indirimbo “Abaroma 5” ya Mucyowera ni urwibutso rw’uko Imana itwigaragariza mu buryo buhamye, yitangira abanyabyaha itabanje kureba ubwiza cyangwa imico. Ni igihangano kivuga ku mibereho ya muntu imbere y’Imana, kikamusaba kwemera agakiza yahawe ku buntu, akanyurwa n’amahoro agera ku Mana binyuze kuri Yesu Kristo.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA JESCA MUCYOWERA