
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Kizz Daniel, wamamaye cyane ku mugabane wa Afurika, yatangaje ko yanyuzwe n’urukundo yakiranywe i Kigali, bimusigira icyifuzo cyo kongera kuhakorera igitaramo.
Ibi Kizz Daniel yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yemeje ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda. Yavuze ko byamukoze ku mutima ku buryo yiyemeje kongera kuhakorera igitaramo mu gihe kiri imbere.
Iki gitaramo Kizz Daniel ateganya kizaba kibaye icya kane akoze mu Rwanda. Icyo yahakoze bwa mbere mu 2016 ntiyabashije kubona abafana bihagije, ndetse n’icyo yakoze mu 2022 nacyo ntiyagenze uko yari abyiteze.
Kizz Daniel, amazina ye y’ukuri akaba ari Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, akunze kwiyita Uncle K. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange. Nubwo atari asanzwe ahirwa mu bitaramo i Kigali, iserukiramuco rya Giants of Africa ryamuhaye amahirwe yo kongera kugaragaza impano ye, maze ryongera kumugarurira ikuzo yari yarabuze mu bihe byashize.
Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “Buga” yakoranye na Tekno Miles ndetse na “Cough” yasohotse mu 2022 ikamamara cyane.
