
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi hasakajwe amashusho ateye ubwoba agaragaza umutoza w’inyamaswa zo mu mazi witwa Jessica Radcliffe ari gukinira mu mazi n’ifi nini yo mu bwoko bwa orca (killer whale) yitwa Adolph. Inkuru yashimangiraga ko iyo fi yamumize nyamara ngo yari amaze igihe kitari gito ayirera.
Amashusho, yakwirakwijwe ku mbuga nka Facebook, TikTok, na X (Twitter), yateje impaka n’ubwoba, benshi bibaza uburyo inyamaswa yorowe ishobora kugambanira uyifite.
Ubusesenguzi bwavuye mu binyamakuru
Ibitangazamakuru bikomeye birimo NDTV, The Sun, Times of India, na Economic Times byatangiye gukora iperereza ku kuri kw’iyi nkuru. Ibyavuyemo byatangaje benshi:
- Nta kigo cya “Pacific Blue Marine Park” gihari aho byavugwaga ko Jessica Radcliffe yakoreraga.
- Nta gihamya gihari ko Jessica Radcliffe yabayeho cyangwa yakoze nk’umutoza w’ifi mu kigo icyo ari cyo cyose.
Amashusho yakoreshejwe yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) n’uburyo bwo guhindura amashusho buzwi nka deepfake, bigamije gutuma bigaragara nk’aho ari ukuri.
Kuki byakwirwakwiye cyane?
Abasesenguzi batandukanye bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko iyi nkuru yanyuze benshi kuko ishimangira igitekerezo gikunze kwitabwaho n’abantu: “inyamaswa ishobora kugambanira uyirera”. Izina ry’ifi Adolph naryo ryafashije gutuma iyi nkuru igera kure, bitewe n’uko ryumvikanye mu buryo butangaje.
Ubushakashatsi ku bijyanye n’imyitwarire ya killer whales’(Orca)
Abahanga mu by’inyamaswa zo mu mazi bagaragaje ko killer whales (orca) mu by’ukuri atari ibisanzwe kwibasira abantu, cyane cyane izirerewe mu bigo by’amazi. Bavuga ko inkuru ya Jessica Radcliffe ikwiye gufatwa nk’urugero rw’uko amakuru y’ibinyoma ashobora gutera urujijo no kubangamira kumva ukuri ku nyamaswa.
Bitewe n’uko nta gihamya gifatika cyatanzwe, n’ubuyobozi bw’ibigo bikora ubushakashatsi ku marorerwa ya AI bwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga gusesengura amakuru mbere yo kuyemera cyangwa kuyasakaza.


