
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ateganyijwe guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri White House ku wa Mbere tariki ya 18.
Iyi nama izakurikirana ibiganiro by’amateka byabereye i Alaska ku wa 15 Kanama 2025 hagati ya Trump na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bigamije gushaka inzira yo guhagarika intambara ya Ukraine.
Zelensky ntiyatumiriwe muri iyo nama yabereye i Alaska, ariko guhura kwe na Trump ku wa Mbere biteganyijwe kuba intambwe ikomeye mu gutegura ibiganiro byagutse birimo impande zose.
Perezida Zelensky aherutse kugaragaza ko amahoro nyayo agomba kuba arambye, aho kuba agahenge gato kagarukira hagati y’intambara n’indi, ndetse ko mu masezerano y’amahoro hagomba kubamo guhagarika imirwano ku butaka, mu nyanja no mu kirere, ndetse n’ifungurwa ry’imfungwa z’intambara n’abasivili barimo n’abana.
Trump yavuze ko yizeye ko inama ye na Zelensky izaba intambwe ikomeye ishobora gutegura ibiganiro byagutse birimo na Perezida Putin, bityo bikaba byatanga icyizere cyo kurokora ubuzima bw’abantu benshi no kugera ku mahoro arambye muri Ukraine.

