
Annick Mushimiyimana, umwari w’imyaka 21 ukomoka mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, ni umwe mu rubyiruko rukomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel ndetse no mu itangazamakuru.
Uyu mukobwa asanzwe akorera kuri Radio RCF aho ari umunyamakuru (umumenyeshamakuru mu Kirundi) wungirije, ariko akaba anafite impano yo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Annick yatangaje ko ari mu rugendo rwo kwihangira umurimo mu muziki ku giti cye, nyuma yo gutangira ari kumwe n’abandi. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zitandukanye ndetse akanakora cover z’indirimbo zamenyekanye, nk’iza Peace Hozy, ku buryo yizera ko bizamufasha kwagura izina rye mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati: “Intego mfite ni ukubaka izina rikomeye mu muziki wa gospel, nkagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyanjye biciye mu ijwi ryanjye.”
Ariko, urugendo rwe ntirworoshye. Annick asobanura ko kimwe mu bibazo bikomeye abahanzi b’i Burundi bahura na byo ari ukutitabwaho n’inzego cyangwa abafatanyabikorwa bashobora guteza imbere impano. Yagize ati: “Mu Burundi ntibaha agaciro ibintu vy’impano kugira ngo zigaragare nk’uko mbibona mu Rwanda. Ibyo bigira ingaruka ku iterambere ry’abahanzi.”
Annick Mushimiyimana ni umunyamuryango w’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Mu rugendo rwe afashwa cyane n’umwe mu bahanzi bagenzi be, Zebulon Kuzoryimana, wamubereye umujyanama ndetse akamushishikariza kudacogora.
Nubwo akiri muto, amaze kugira ibikorwa by’indashyikirwa byatumye atangira kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, aho indirimbo ze zigaragara. Afite icyizere ko mu bihe biri imbere azaba umwe mu bahanzi b’abaririmbyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Annick yasoje agira ati: “Ndifuza gukomeza kwagura impano yanjye, kandi nizeye ko Imana izakomeza kunshyigikira mu rugendo rwanjye.”
Iyi ni imwe mu ndirimbo ze ku giti cye zakunzwe. Yayikoranye na Cyntia, wakumva ubuhanga bwe:


