
Itsinda ry’abakobwa bakiri bato b’i Rubavu, Alicia na Germaine, bateguje indirimbo nshya bise “Ndahiriwe,” mu gihe kimwe bahangayikishijwe n’umubare wa 666 ku yo bise “Rugaba”
Nyuma y’uko indirimbo yabo “Rugaba” imaze kurebwa kuri YouTube n’umubare w’abagera ku 666,000, ibintu byibukije bamwe umubare uvugwa muri Bibiliya nk’“umubare w’inyamaswa” (Ibyahishuwe 13:18), itsinda Alicia na Germaine ryongeye gutangaza amakuru mashya ku ndirimbo yabo nshya yitwa “Ndahiriwe”.
Umubyeyi wabo ndetse n’umujyanama mu muziki, Ufitimana Innocent, yifashishije urukuta rwe rwa WhatsApp avuga ko abakobwa be bamuhaye ubutumwa bugira buti: “Mudufashe mudukure kuri uyu mubare wa Satani nyabuneka”, yongeraho ko ari ubutumwa bwa Alicia na Germaine bwite.
Nyamara, ibyo ntibyababujije gukomeza gukora umurimo wabo wo kuramya Imana. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, banyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram batangaje iby’indirimbo nshya bagira bati: “Shalom! Twishimiye kubatangariza ko mu minsi mike tubagezaho indirimbo yacu nshya yitwa Ndahiriwe. Twizeye ko izahembura imitima ya benshi. Murakoze, turabakunda!
Umwe mu bagize iri tsinda, Alicia Ufitimana, yifashishije amagambo ya Zaburi 105:8 agira ati: “Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.” Yakomeje avuga ko indirimbo “Ndahiriwe” ari ubutumwa bushya bw’ihumure ku mitima ya benshi.
Indirimbo nshya “Ndahiriwe” izaba ikurikiye “Uriyo”, indirimbo yakunzwe cyane mu gihe kitarenze ukwezi n’igice, aho ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa inshuro zisaga 411,000.
Alicia na Germaine bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu bihangano nka “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo” n’izindi. Nubwo bamaze umwaka umwe gusa hafi ibiri mu muziki, ibikorwa byabo bikomeje kubahesha igikundiro gikomeye, by’umwihariko mu Itorero rya ADEPR aho bakomoka, mu Karere ka Rubavu.

