
Umuramyi Patrick Maz, murumuna wa Aimé Frank, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ku giti cye yise “Niringiye”.
Ni nyuma y’uko agaragaye mu ndirimbo “Nzahora ngushima” yahuje umuryango wabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ijwi rye ryakunzwe na benshi bakamusaba gutangira urugendo rwe bwite mu muziki.
Patrick avuga ko iyi ndirimbo yamujemo ubwo yari mu rusengero. Yumvise inyigisho ku nsanganyamatsiko ivuga ko impanda y’Uwiteka izavuga abantu bose bakayumva, ndetse n’abazaba bari mu bituro bakazuka bagasanganira Umwami.
Avuka mu muryango w’abaramyi barimo Aimé Frank, kandi avuga ko bitamugoye gukora umuziki kuko bakunze gufatanya. Yongeraho ko atazigera akurikira amafaranga ngo ayoboke iby’isi, kuko kuramya Imana ari bwo buzima bwe.
Indirimbo “Niringiye” yasohotse mu majwi n’amashusho, kandi ni intangiriro y’urugendo rushya rw’umuramyi Patrick Maz. Yirebe kuri YouTube:



