×

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Urukiko Rukuru rw’igisirikare rwa Kinshasa gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Ubu busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Bushinjacyaha bw’igisirikare, Lt Gen Likulia Bakumi Lucien-René, kuri uyu wa 22 Kanama ubwo uru rubanza rwapfundikirwaga.

Lt Gen Likulia yasobanuye ko Kabila yagize uruhare rukomeye mu byaha “byakozwe” n’ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kuko ngo ni umuyobozi waryo.

Kabila ashinjwa ibyaha by’intambara birimo kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi, gusahura ndetse kugambanira igihugu.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu bimenyetso bihamya ko Kabila yakoze ibi byaha harimo ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe n’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma na Bukavu igenzurwa na AFC/M23.

Icyakoze, mu kiganiro Kabila yagiriye muri Afurika y’Epfo, yahakanye kuba umufatanyabikorwa wa AFC/M23, asobanura ko iyo aba afasha iri huriro, intambara yari gukomera kurusha uko imeze ubu.

Yabwiye umunyamakuru ati “Uvuze ijambo kuba umufatanyabikorwa? Ntabwo ibintu biba bimeze uko bimeze, byari kuba bitandukanye. Ibyo nta shingiro bifite.”

Bwashingiye kandi ku ijambo rya Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ibyaro, Muhindo Nzangi Butondo, wavuze ko Kabila yumvikanye na Corneille Nangaa ko AFC/M23 nifata umujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganika, ari we uzamusimbura ku buyobozi bw’iri huriro.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko kandi ko Eric Nkuba wahoze ari umujyanama wihariye wa Nangaa, ubu akaba afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, yemeje ko Nangaa na Kabila bavugana, bityo ko ari ikimenyetso cy’uko bakorana.

Ku wa 21 Kanama, abanyamategeko baharanira inyungu za Leta ya RDC muri uru rukiko, basobanuye ko imitungo ya Kabila ibarirwa muri miliyari 32 z’Amadolari, bityo ko ikwiye gufatirwa kuko yasahuwe igihugu.

Aba banyamategeko kandi basabye urukiko guca Kabila indishyi ya miliyari 24 z’Amadolari, izahabwa Leta ndetse n’abo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bye mu burasirazuba bwa RDC.

Bari basabye urukiko ko rwemeza ko Kabila atari Umunye-Congo kuko ngo yahoze ari Umunyarwanda witwaga Hyppolite Kanambe, ariko Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Guverinoma ari yo ifite ububasha bwo kubyemeza.

Kinshasa: Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu
urubanza_rwa_kabila_ruburanishwa_n_urukiko_rwa_gisirikare_rwa_kinshasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Miliyoni 21 z’abaturage ba Uganda bitabiriye amatora Museveni ahanganyemo na Bobi Wine.

Abanya-Uganda barenga miliyoni 21 kuri uyu munsi baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ategerejwemo kumenya niba Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 azegukana...

Read out all

Ndayishimiye yongeye gusubiramo inyikirizo imwe ku bibazo by’u Burundi n’u Rwanda, yibasira na Amerika

Mu gihe ashinja u Rwanda gufata RED Tabara, mu bihe bitandukanye abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bafatirwa mu Rwanda, bagasubijwe u Burundi. Muri...

Read out all

Leta ya RDC ikomeje gushakisha urwitwazo rwo kudasenya FDLR

Mu gihe amezi abaye menshi Abanyarwanda n’Abanye-Congo bategereje ko ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitangira, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Hafi y’ibiro bya Perezida wa Venezuela humvikanye urusaku rw’amasasu

Mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, hafi y’ibiro bya perezida, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu gihe ibintu muri icyo gihugu bitarafata umurongo....

Read out all

Tshisekedi wateye umugongo ibiganiro bya Doha ashaka ko haba ibishya bya Luanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ashaka ko hatangira ibiganiro bishya bya Luanda, mu gihe akomeje gutera umugongo ubuhuza...

Read out all