
Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku izina ry’akabyiniriro ka Gogo, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 muri Uganda.
Gogo wari umaze iminsi ari mu gihugu cya Uganda ari mu murimo w’ivugabutumwa, Abamuba hafi batangaje ko hari hashize iminsi agaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwatumye ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita yitaba Imana.
Gogo yari umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga. Yari azwi cyane kubera ijwi rye ryihariye n’uburyo yaririmbagamo indirimbo z’ubuhanuzi, zigakora ku mitima y’abamukurikiranaga. Indirimbo ye “Everyday I Need Blood of Jesus” yatumye yegukana imitima y’abantu benshi, ikaba yarakwirakwijwe cyane ku mbuga nka TikTok na YouTube.
Ku wa 28 Kanama 2025, Gogo n’itsinda ry’abamufashaga bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho bari bafite igiterane cyamaze iminsi itatu mu mujyi wa Mbarara. Nyuma yo gusoza ibyo bitaramo ku wa 31 Kanama, yahise akomeza urugendo ajya i Kampala aho yari afite gahunda yo gukorana na sosiyete yari yamuhamagaye mu bikorwa byo kwamamaza. Ni mu gihe yari akiri muri uwo mujyi ari bwo yatangiye kurwara, bigatangira byoroshye, ariko nyuma bikomeza gukomera kugeza ubwo yajyanywe kwa muganga arembye cyane agapfa bakihamugeza.
Amakuru ava mu bari bamwegereye avuga ko Gogo yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, mu gihe hari abandi bavuga ko yaba yazize uburwayi bwa epilepsy byamuviriyemo guhumeka nabi, ariko kugeza ubu urupfu rwe ruracyari hagati y’ibivugwa n’ibyemezwa, dore ko n’abari kumwe na we bavuze ko hategerejwe ibisobanuro birambuye.
Gogo yari afite imyaka 36, akaba yaravutse mu 1989 mu karere ka Rwamagana. Yakuze mu buzima bugoye ariko akomeza urugendo rwe mu muziki abicishije mu rusengero aho yabarizwaga mu itsinda ry’abaririmbyi. Yaje kumenyekana ku giti cye nyuma yo kwandika indirimbo zafashe ku mitima y’abantu, kugeza ubwo abahanzi mpuzamahanga nka David Scott wo muri Afurika y’Epfo basubiyemo indirimbo ze, bituma azamuka ku rwego rwagutse.
Urupfu rwe rwatunguye abakunzi be benshi, by’umwihariko abafataga indirimbo ze nk’igisubizo cy’ubuzima n’ihumure. Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa bwinshi bw’akababaro n’ihumure ku muryango we n’inshuti ze. N’ubwo Gogo atakiri ku isi, indirimbo ze zizakomeza gusigara nk’icyo yatanze mu buzima bwe, ndetse zizakomeza kubera benshi isoko y’ihumure no kwibuka urukundo yakundaga Imana n’abantu.
Urugendo rwe ruciye bugufi rwerekana ubuzima bw’umuhanzi wari ufite impano n’ubutumwa byihariye, ariko rukaba rwarahagaritswe mu buryo butunguranye. Icyakora izina rye n’umuziki we bizahora byibukwa n’abakunzi be hirya no hino ku isi.

