
Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose, wamamaye ku izina rya Gogo mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yitabye Imana afite imyaka 36 y’amavuko.
Inkuru y’urupfu rwa Gogo waguye i Kampala muri Uganda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2025.Urupfu rwa Gogo rwemejwe na Bikem wa Yesu, ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”
Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo, harimo n’icyabereye mu rusengero rwa Pasiteri Wilson Bugembe. Ku wa 28 Kanama 2025 ni bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025, kibera i Mbarara.
Ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’itsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza. Nyuma yo kugera i Kampala, Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko yari asanganywe uburwayi bw’umutima.
Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe mu bitaro bya Kyegera Doctors Center, ariko akigerayo ahita yitaba Imana. Uyu muhanzikazi yakunzwe kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, n’uburyo yari akunze kuvugamo amagambo afite inyigisho.
Indirimbo ye “Every day, I Need Blood of Jesus” yakunzwe cyane, imufasha kumenyekana n’ikiraro cyo kumvwa kw’izindi ndirimbo ze zirimo “Uwo Mwana”. Gogo yavutse mu 1989 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto.
