
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahawe buri mukinnyi n’abatoza agahimbazamusyi gasaga miliyoni 40 Frw nyuma yo gutsinda Zimbabwe 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Shema Fabrice, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yageneye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi n’abagize itsinda ry’abatoza agahimbazamusyi k’amafaranga arenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri stade ya Orlando i Johannesburg muri Afurika y’Epfo
Gutsinda kw’ Amavubi byayifashije kuzamuka ku mwanya wa gatatu muri Group C n’amanota 11, bakaba barimo gukomeza urugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, na Mexico.
Shema Fabrice yageze mu rwambariro nyuma y’umukino, ashimira abakinnyi n’abatoza ku bw’imyitwarire yabo myiza, maze abizeza ko buri wese azahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga 700 y’Amadolari ya Amerika, angana na miliyoni 1,019,274.20 y’u Rwanda.
Yagize ati” Abantu baba ino (Muri Afurika y’Epfo) nari nababajije ngo akanyenyeri(Kohereza amafaranga) kaho kagenda gute?, banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko mfite abakinnyi bazataha i Kigali, abandi bazasubira mu bihugu bakinamo ariko mu gitondo mwese murakabona.”
Nkuko yari yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu buri mukinnyi ndetse n’abagize itsinda tekinike bagera kuri 40 bose buri umwe yahawe amadolari 700 $ angana na miliyoni 1, 019,274,20 aho muri rusange amafaranga yatanze yose hamwe angana na miliyoni 40,770 968,00.
Uyu mwanzuro wa Shema Fabrice ugaragaza ubushake bwo gushyigikira ikipe y’igihugu no kubashimira ku musaruro mwiza bagejejeho, ndetse n’uburyo bwo kubongerera imbaraga mu mikino iri imbere.
Iki gikorwa cy’ubuyobozi bwa FERWAFA cyashimishije abakinnyi n’abafana, kikaba cyerekana ko hari icyizere n’ishyaka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.


