
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 33, Brig Gen. Mwaku Mbuluku Daniel yapfuye.
Umuvugizi w’iki gisirikare, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yasobanuye ko uyu musirikare yagize ikibazo cy’ubuzima, apfa kuri uyu wa 12 Nzeri 2025 ubwo yihutishirizwaga mu bitaro bikuru bya Uvira.
Gen Maj Ekenge yasobanuye ko hari gutegurwa gahunda yo kujyana umurambo wa Brig Gen Mwaku Mbuluku i Kinshasa, kandi ko ari ho hazabera umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro.
Brig Gen Gasita Olivier usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi ni we ukayobora by’agateganyo nyuma y’urupfu rwa Mwaku Mbuluku.
Ikibazo gihari ni uko bitewe n’uko abarwanyi bo mu mitwe igize ihuriro rya Wazalendo barwanyije Brig Gen Gasita, yafashe icyemezo cyo kuva muri Uvira tariki ya 9 Nzeri mu gihe ategereje ko ubuyobozi bukuru bubunga.
Bivuze ko muri uyu mwanya, akarere ka gisirikare ka 33 nta muyobozi mukuru gafite ku cyicaro gikuru cyako cy’agateganyo mu mujyi wa Uvira.
