
Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo batatu bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, batema umugore bagamije kumwambura. Ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara ku itariki ya 11 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yeretse itangazamakuru aba bagabo, agaragaza uburyo bafashwemo n’uko ibikorwa byabo byagenze.
Abo bafashwe ni bande?
Abafashwe barimo:
- Gatari Edmond uzwi ku izina rya Black, w’imyaka 38, ari na we wafashe uwo mugore amukubita hasi.
- Hakizimana Jacques, w’imyaka 33, uzwi ku izina rya Claude, ukomoka i Kivugiza, wamutemeshaga umuhoro, nyuma akawuhisha mu mupira yari yambaye.
- Rurangwa Jean Paul, w’imyaka 40, uzwi ku izina rya Mucezaji, utuye i Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere, ari na we wateraga amabuye abaje gutabara ndetse akanarasa amabuye imodoka yavuzaga amahoni ngo uwo mugore atabarwe.
ACP Rutikanga yavuze ko aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye, kandi ko bagenzi babo bagiye babimenya hakiri kare, ndetse banabibwira abagore babo ko bari gushakishwa, bigaragaza ko n’imiryango yabo yari izi ibyo bakora.
Impamvu yo kubereka rubanda
Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko kwereka abaturage aba bantu byakozwe mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda nyuma y’uko amashusho y’ubwo bugizi bwa nabi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi ikora kuri ubwo bugizi bwa nabi bwagaragaye. Ni muri urwo rwego twifuje kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu.”
Amateka y’aba bagizi ba nabi
Polisi yagaragaje ko aba bantu bose bafite amateka yerekana ko basanzwe bakora ibyaha:
- Hakizimana Jacques (Claude) yari yarafunzwe imyaka ibiri akurikiranyweho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
- Gatari Edmond (Black) na we yari avuye muri gereza aho yari akatiwe imyaka 3 kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
- Rurangwa Jean Paul (Mucezaji) we aracyakorwaho iperereza, nubwo nta dosiye izwi igaragaza ko yari yarigeze afungwa, ariko akekwaho kuba umwe mu bantu bakomeje kwishora mu bugizi bwa nabi.
Polisi irahumuriza abaturage
ACP Rutikanga yashimiye ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage batanze amakuru yatumye aba bagizi ba nabi bafatwa vuba.
Yagize ati: “Abaturage bakwiye kumva ko umutekano w’igihugu urinzwe neza. Nta muntu ushobora gukora icyaha ngo arenze umutaru atarafatwa. Turashimira buri wese watanze amakuru.”
Uwo mugore watemwe yahise agezwa kwa muganga, ubu ari gukurikiranwa n’abaganga, naho aba bakekwaho ubugizi bwa nabi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, aho iperereza rikomeje kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Reba,wumve andi makuru yerekeye aba bagizi ba nabi muri iyi video