Mukarugagi Ancille, nyina w’umuhanzi Massamba Intore, yatabarutse ku wa Kane tariki 18 Nzeri 2025, ku myaka 83 y’amavuko, azize uburwayi.
Massamba Intore yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yari amaze imyaka myinshi arwaye. Yongeye kugira uburwayi bukomeye mu minsi micye ishize, maze yitaba Imana amaze iminsi ine arwariye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
Ati: “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi. Noneho arongera ararwara, amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”
Uretse Massamba Intore, Mukarugagi Ancille yareze n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi.
Yatabarutse nyuma y’imyaka 13 umugabo we, Sentore Athanase, na we yitabye Imana.
Nk’uko byatangajwe n’Imvaho Nshya, ikiriyo kiri kubera mu rugo ruri i Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
