 
        Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, yageze i Baku muri Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Heydar Aliyev, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Azerbaijan.
Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame ateganyijwe gusura no gushyira indabo ku gicumbi cy’intwari za Azerbaijan, aharuhukiye Heydar Aliyev, wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu, wanagize uruhare mu guhesha igihugu ubwigenge.
Itangazo ryasohowe rivuga ko Perezida Kagame azakirwa na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, mu Ngoro ya Zugulba. Aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro mu muhezo bizakurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’itangwa rya serivisi.
Perezida Kagame aheruka i Baku mu Ugushyingo 2024, ubwo yitabiraga Inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere (COP29).
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2017. Azerbaijan, giherereye ku mugabane w’Uburasirazuba bw’u Burayi no mu Burengerazuba bwa Aziya, gifite umudipolomate uhagarariye inyungu zacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia. Ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi warwo muri Azerbaijan afite icyicaro i Ankara, muri Turukiya.


 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English