Umuhanzikazi mushya muri KINA Music, Zuba Ray, yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo yinjire mu rugendo rw’umuziki, avuga ko yagiye kuwiga atorotse iwabo kuko yari azi neza ko batamwemerera.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Zuba Ray yavuze ko urukundo rwe mu muziki rwamuhisemo kuva mu byo yari agenewe kwiga bya PCB (Physique, Chimie na Biologie), agahitamo gushaka uko yiga umuziki.
Yagize ati: “Ntabwo njya gukora ikizamini nigeze mbibwira mu rugo, narabibonaga ko batabyemera. Niga amayeri yo kubeshya mu rugo ko ngiye gusura babyara banjye, bo nari nababwiye ko ngiye gukora ikizamini.”
Nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Zuba Ray yahuriye n’ihurizo rikomeye ryo gusaba uburenganzira ababyeyi be, bari bazi ko yatsinze ikizamini cya Leta gisanzwe gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Yagize ati: “Kumvisha umubyeyi ko ngiye kwiga umuziki ntabwo byari byoroshye. Narabibabwiye barambwira ngo ntabwo byakunda. Byansabye gutegereza, nyuma mukuru wanjye aza kubaganiriza abasaba ko bandeka nkajya mu byo nkunda, aba ari we ubibumvisha.”
Nubwo nyuma yaje kwemererwa kwiga umuziki, Zuba Ray ahamya ko kugeza n’ubu iwabo batarakira neza inzira yahisemo, ariko byibuze ubu hari intambwe imaze guterwa.
Ati: “Gake gake icyizere kigenda kiza. Byatangiye kuza gake kuko nsohora indirimbo ya mbere ‘Igisabo’ byarabashimishije.”
Zuba Ray aherutse kurangiza amashuri yisumbuye kandi yatsinze neza, akaba ateganya gukomeza kaminuza. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo ‘Igisabo’, ‘Everyday’ yakoranye na Nel Ngabo ndetse n’indi nshya yise ‘Utuntu’.

