 
        Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Umudepite w’u Bubiligi, Lydia Mutyebele Ngoi, wari wanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare kubera impamvu avuga zijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Uyu mudepite yifuzaga ko u Rwanda ruhabwa akato mu mikino mpuzamahanga nk’uko byakorewe u Burusiya.
Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe
Mu gusubiza uyu mudepite, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati:
“Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w’indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gusiganwa. Ahasigaye rero, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika mu mateka y’imyaka 104 imaze.
Ku wa 18 Nzeri, itsinda ry’Ababiligi, abagabo n’abagore, ryahagurutse ku kibuga cy’indege cya Zaventem i Bruxelles riza kwitabira iri rushanwa. Bagiranye ibiganiro n’itangazamakuru bavuga ko bafite amatsiko menshi yo kugera mu Rwanda, gusiganwa mu gice cya VTT ndetse no gushyigikira bagenzi babo.
Ku wa 21 Nzeri, hakinnye icyiciro cya mbere cy’irushanwa (Individual Time Trial: ITT). Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye umwanya wa mbere, mugenzi we Van Wilder Ilan aza ku mwanya wa gatatu. Ibi byashimishije cyane Ababiligi bari baje gushyigikira, aho wabonaga amabendera y’u Bubiligi menshi i Kigali, cyane cyane mu gace kari gasorejwemo isiganwa kuri Kigali Convention Centre.
Abafana benshi baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda, bakarubona nk’igihugu cyiza gifite abaturage bakira neza, bitandukanye n’amakuru atari yo baba barumvise mbere.
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi
U Rwanda n’u Bubiligi bimaze igihe bitameranye neza mu bya dipolomasi. U Bubiligi kenshi bugaragaje imyitwarire yo gushaka gukomanyiriza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, burushinja guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu u Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta shingiro bifite.
No mu gihe u Rwanda rwari rumaze kwemererwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, hari bamwe mu bayobozi bo mu Bubiligi batabyishimiye ndetse bagaragaza ubushake bwo gukora ibishoboka ngo Kigali yamburwe iri rushanwa, ariko ibyo ntibyabahiriye.



 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English