 
        Mu Karere ka Burera hateguwe igiterane cyihariye cyiswe “Garuka Live Concert”, kizabera mu Murenge wa Cyanika, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho, ahazwi nko ku Gisayu, ku itariki ya 25 Ukwakira 2025.
Iki giterane cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, hamwe n’umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza muri uyu murimo.
Intego nyamukuru y’iki giterane ni uguhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, haba mu buryo bw’umwuka no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ni muri urwo rwego hateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage, birimo gufasha abatishoboye, kurwanya igwingira, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda. By’umwihariko, hazatangwa amabati yo gusakara ubwiherero mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura mu miryango.
Didace Turirimbe, umuhuzabikorwa w’iki giterane, yavuze ko iki gikorwa gifite intego yo guhuza ivugabutumwa n’ibikorwa bifasha imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati: “Ni igihe cyo gukora cyane abantu bagifite uburyo. Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa, ariko tunakora ibikorwa bifasha abaturage kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri Kristo no mu buzima bwa buri munsi.”
Biteganyijwe ko abazahabwa ubufasha muri iki giterane bazagera ku miryango 140, bikaba bizasiga ingaruka nziza ku muryango mugari w’Akarere ka Burera.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English