 
        Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 bagiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG) ryatangiriye amasomo mu Rwanda, abasangiza aho igitekerezo cyo kurishinga cyavuye n’uburyo ubuzima yanyuzemo bwamugize uwo ari we uyu munsi. Yibukije kandi ko igihora kimushishikaje ari ugushaka uko ibibazo Abanyarwanda bafite byakemuka.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku mugaragaro amasomo y’iri shuri.
ASG ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation, washinzwe hubakiye ku bitekerezo bya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Rizajya ritanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo by’imiyoborere, binyuze mu guhugura urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere umugabane.
Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cy’iri shuri cyaturutse ku kwibaza neza icyo Afurika ari cyo, aho yavuye, imbogamizi ifite, amahirwe ayirimo n’uko Abanyafurika bashobora kuyibyaza umusaruro.
Ati: “Afurika ifite buri kimwe cyose isabwa kugira ngo igire ijambo ringana n’indi migabane ku Isi. Ariko iyo urebye ubona ko hari ibibura aha na hariya.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cya Afurika ari uko usanga Abanyafurika batekereza ku ngingo zigezweho bitinze.
Ati: “Tugomba kwitekerezaho cyane ariko tunareba ku bato bacu kuko ari bo ejo hazaza. Tugomba no kureba niba hari icyo twakora kugira ngo bakore ibintu neza kurusha twe, bakemure ibyo bibazo. Afurika ntikwiriye kuguma aho iri. Tugomba gutera imbere nk’abandi, kuko hari n’ibihugu twari turi imbere ariko ubu byaradusize cyane. Ni iki cyabaye kuri Afurika?”
Yongeyeho ko ASG izafasha Abanyafurika gusobanukirwa icyadindije umugabane, kugira ngo bagishakire ibisubizo.
Ati: “Urubyiruko tugiye kubakira ubushobozi hano ruzabona uburyo bwo gukora ibintu neza kurusha uko twabigenje.”
Umunyeshuri wo muri Sudani y’Epfo yabajije Perezida Kagame icyamufashije kuba umuyobozi ushimwa.
Perezida Kagame yamusubije ko ibihe yavukiyemo n’ubuzima yanyuzemo ari byo byamugize uwo ari we uyu munsi.
Ati: “Navukiye mu Rwanda, ariko umuryango uba impunzi mfite imyaka ine, ndamara imyaka 20 mu buhunzi, hanyuma haza ibihe bikomeye. Buri gihe byagize ingaruka ku buzima bwanjye. Ariko umuntu ahora ahitamo: ese wemera ibibazo bikuriho bikakwangiza cyangwa urarwanira amahirwe yawe yo kubaho neza?”
Yavuze ko amahitamo meza ari yo yamugejeje aho ari, anasaba abanyeshuri kutacika intege mu bihe bigoye.
Ati: “No mu bihe bikomeye ntimugapfushe ubusa ibyo bihe, mukuremo amasomo. Hari amasomo menshi mu bihe bigoye, ariko no mu bihe byiza hari icyo mwakwiga.”
Umunyeshuri wo muri Mali yamubajije ikibazo kimubuza amahwemo buri joro. Perezida Kagame yavuze ko atari kimwe gusa, ahubwo ari byinshi.
Yababwiye ko ahora yibaza uko yakemura ibibazo by’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, kuko ibyo u Rwanda ruhura na byo bijya gusa n’ibindi umugabane wose uhura na byo.
Ati: “Ijoro ryose mba nibaza uko twakemura ibi bibazo. Ntago ari njye njyenyine ushobora kubikemura, ahubwo buri Munyarwanda agomba kugira uruhare mu gushyira igisubizo ku meza.”
Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye igihugu gihura na cyo ari uburyo ibihugu bikomeye bigerageza kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda.
Ati: “Hari ibihugu binini wumva ko nta mwanya bifite wo kututekerezaho, ariko biradutekerezaho cyane, kandi bigamije kutugirira nabi. Baba bashaka gutegeka uko tugomba kubaho, ibyo kurya, uburyo bwo gutora n’abayobozi tugomba kugira. Ibyo tubibana na byo buri munsi kandi ni ikibazo gikomeye.”
Umukuru w’Igihugu yasabye aba banyeshuri gukora cyane kugira ngo bazajye mu myanya y’ubuyobozi, bityo bitaba we wenyine witaho ibibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange.
Ati: “Mugomba kwiga, mukabaza ibibazo by’ingenzi ariko nanone mukibaza uko mwabikemura. Ntibibe gusa kunenga, ahubwo mujye mwiyibazaho: ‘iyo ari njye nshinzwe iki kibazo, nakora iki?’”






 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English