 
        Tugiye kwinjira mu birori by’Umwuka bizasiga inkuru idasanzwe mu mitima y’abazabyitabira. Baraka Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, igarukanye imbaraga n’umuziki wuje ubutumwa, binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe “IBISINGIZO Live Concert.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 04 na 05 Ukwakira 2025, guhera saa munani z’amanywa (2:00PM), kikazabera Kuri ADEPR Nyarugenge. Gifite intego ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri 2 Timoteyo 2:19, kikazaba umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko cyane cyane ukaba umwanya wo kongera imbaraga z’abakristo mu kwizera kwabo no kubafasha kwegerana n’Imana kurushaho.
Hazitabira abavugabutumwa b’abanyamwuka bazwiho ubutumwa bwimbitse n’inyigisho zubaka. Muri bo harimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, umuvugabutumwa w’inararibonye mu Rwanda, ufite ubunararibonye mu gutanga ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse; Rev. Pastor Valentin Rurangwa, ndetse na Pastor Mugabowindekwe. Aba bose bazafatanya gufasha abakristo guhugurwa no gukomezwa mu kwizera.
Igitaramo kandi kizaba kirimo abaririmbyi n’amakorali atandukanye azazana umwuka w’ibyishimo no guhimbaza Imana. Hazaba harimo IRIBA Choir yo muri ADEPR Taba (Huye), BESALEL Choir yo muri ADEPR Murambi, GATENGA Worship Team yo muri ADEPR Gatenga, The Light Worship Team ya CEP ULK, ndetse na Baraka Choir nyir’igitaramo yo muri ADEPR Nyarugenge. Abo bose bazahurira hamwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu majwi yuje imbaraga n’ubutumwa bukora ku mitima.
Iki gitaramo kizaba uburyo budasanzwe bwo guhuriza hamwe abakunzi b’Imana, umwanya wo kwegera Uwiteka binyuze mu ndirimbo zifasha umutima n’umwuka, n’inyigisho z’ijambo ry’Imana zitangwa n’abavugabutumwa bafite ubunararibonye. Ni n’amahirwe akomeye yo kumva indirimbo nshya za Baraka Choir n’abandi baririmbyi batumiwe, ndetse no kungurana ubumenyi n’ubutumwa bwubaka hagati y’abitabiriye.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, gusa abazitabira bazahabwa amahirwe yo gushyigikira umurimo w’Imana binyuze mu nkunga z’abazabishaka. Ni umwanya wo kuzana inshuti n’imiryango, tukuzura icyicaro gikuru cya ADEPR Nyarugenge, dufatanyije kuririmbira Imana, tuyihimbaza kandi tuyihesha icyubahiro nk’uko bikwiye.

Kubashaka amakuru arambuye, bashobora guhamagara kuri +250 788 309 460 cyangwa +250 788 308 215, cyangwa ukanyuza ubutumwa bwawe kuri email barakachoir@gmail.com. Kuri Instagram na Facebook, amakuru ajyanye n’igitaramo azajya aboneka kuri konti @baraka_choir_adepr_nyarugenge.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English