Brian Kagame, bucura bwa Perezida Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda
Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye abofisiye bato bashya 1,029 barangije amasomo ya gisirikare, barimo 42 bigiye hanze y’igihugu. Ibirori byo gusoza amahugurwa no kwambikwa amapeti yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, byitabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu n’abasirikare bakuru.
Muri abo bofisiye bashya harimo Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, wasoje amasomo ya gisirikare muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza, imwe mu mashuri ya gisirikare akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare aho asangamo mukuru we, Kapiteni Ian Kagame, usanzwe uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu. Uru rugendo rushya rwa Brian Kagame rwashyizwe mu murongo w’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbere ubunyamwuga n’imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo zacyo.
