×

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye abofisiye bato bashya 1,029 barangije amasomo ya gisirikare, barimo 42 bigiye hanze y’igihugu. Ibirori byo gusoza amahugurwa no kwambikwa amapeti yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, byitabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu n’abasirikare bakuru.

Muri abo bofisiye bashya harimo Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, wasoje amasomo ya gisirikare muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza, imwe mu mashuri ya gisirikare akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare aho asangamo mukuru we, Kapiteni Ian Kagame, usanzwe uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu. Uru rugendo rushya rwa Brian Kagame rwashyizwe mu murongo w’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbere ubunyamwuga n’imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu ngabo zacyo.

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all