 
        Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yasabye abofisiye bato bashya gukomeza kurangwa n’umutima wo gukorera no kurinda igihugu, abibutsa ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.
Yabigarutseho ku wa 3 Ukwakira 2025 mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, aho abofisiye bashya 1,029 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, barimo abakobwa 117.
Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kugira ngo u Rwanda rugire umutekano n’amahoro.
Ati: “Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu, ariko n’iyo baba miliyoni imwe cyangwa ebyiri, inshingano mufite ni uguharanira ko igihugu kigira umutekano, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.”
Yabibukije ko bakwiye kujyana n’igihe, bakiyemeza guhora bongera ubumenyi kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa. Yanagaragaje ko urugendo rwo kubaka igihugu rugikomeje, bityo ko imbaraga n’ubushake bikenewe kurushaho.
Ati: “Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda zagize uruhare mu kubaka igihugu no kugiteza imbere. Kugeza n’uyu munsi, mwinjiye muri uyu mwuga, ni byo igihugu kibatezeho n’ibihe biri imbere.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igihugu gikomeye kigomba kuba gishingiye ku mutekano, kandi RDF ikagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Ati: “Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda no kubungabunga amahoro, adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa. Aho bikenewe hose ku Isi, u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro.”
Perezida Kagame yabasabye kandi kwirinda imico mibi ishobora kubatandukanya n’inshingano zabo, irimo ubusinzi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zitajyanye n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mwagezeho byaba impfabusa kubera gutsindwa n’imico mibi. Byaba ko byaturutse hano iwanyu cyangwa ahandi, si byo dukwiye.”
Umukuru w’Igihugu yongeye kubibutsa ko inshingano zabo z’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda.
Ati: “Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere. Ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu. Ubushobozi mufite muzabukoreshe neza, mwifate neza kandi murinde ubuzima bwanyu, mufashe n’imiryango yanyu.”
Ibirori byo gusoza amasomo byabereye muri Gako byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo y’abofisiye bato.
Aba bofisiye 1,029 barangije amasomo atandukanye, barimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine n’abandi 42 bize mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’u Rwanda.
Mu boherejwe, abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bose bagize icyiciro cya 12 cy’abasoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English