Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin, buteganyijwe kuba ku wa 10 Mutarama 2026.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, amaze kugaragaza impano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko mu buryo bwo gukoresha injyana ya gakondo mu kuramya Imana, ibintu bitari bisanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Divine yavuze ko atazuyaje ku gufata umwanzuro wo gushyingirwa akiri muto kuko afitiye umukunzi we icyizere gikomeye, anemeza ko urukundo ari isezerano rifite agaciro gakomeye mu buzima.
Ati: “Nta myaka runaka yagenwe ngo umuntu abe ari bwo ashyingirwa. Itegeko rivuga ko umuntu ashobora gushyingirwa afite nibura imyaka 21, kandi njye narengeje iyo myaka. Ndasaba abantu kubaha icyemezo cyanjye no kunshyigikira aho kunshidikanyaho.”
Divine yanavuze ku makuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko umuyobozi we mu muziki, Frodouard Uwifashije uzwi cyane nka Obededomu, yaba yarahawe amafaranga ngo amushyingire. Yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko uwo mwanzuro w’ubukwe yawufashe ku bushake bwe, nta muntu n’umwe wabimushyizemo.
Uyu muhanzikazi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, yavuze ko indirimbo ye “Hozana”imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 16 ku rubuga rwe rwa YouTube aho kugeza ubu imibare y’abayireba ikomeza kwiyongera Umunsi k’uwundi, ari yo yatumye abantu benshi batangira kumumenya, nubwo atari yo ndirimbo ye ya mbere. Azwi kandi mu ndirimbo “Lahayiloyi”, “Urugendo”, “Irembo”, na “Mbeshejweho”, zose zigaragaza ubutumwa bwimbitse bwo guhumuriza imitima no gushishikariza abantu kwegera Imana.
Divine Muntu yemeza ko umuziki we ari intwaro yo gukiza no guhumuriza, kandi yifuza gukomeza kuba intangarugero mu rubyiruko rw’u Rwanda ruri mu murongo wo gukorera Imana mu buryo bugezweho kandi bufite umwimerere.


