Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane Mukakizima yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryasohotse ku wa 10 Ukwakira 2025.
Viviane Mukakizima mu nshingano nshya nyuma y’iminsi 22
Mukakizima yari yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ku wa 18 Nzeri 2025, bivuze ko yari amaze iminsi 22 muri uwo mwanya mbere yo kwimurirwa mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Ni umwe mu bayobozi b’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho ari Visi Perezida wayo, yungirije Israel Bimpe.
Afite ubunararibonye bwagutse mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, kuko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Reuters, ndetse yanakoze mu Biro bya Perezida wa Repubulika mu ishami ry’Itumanaho kuva mu 2012.
Mu 2021, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Mukakizima afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Daystar, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) yakuye muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza.
Col Régis Rwagasana Sankara yahawe inshingano nshya mu biro bya Perezida
Ku rundi ruhande, Col Rwagasana Sankara yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika (Executive Office Security Liaison) kuva mu 2021.
Icyo gihe, yari amaze igihe gito asoje amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye i Musanze, aho yabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu masomo y’icyo gihe.
Col Rwagasana Sankara yize kandi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Bubiligi (École Royale Militaire – ERM) riherereye i Bruxelles.
Mu 2019, ubwo yasozaga amasomo ye muri RDF Command and Staff College, yahawe ishimwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu myigire no mu miyoborere.

