 
        Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahakanye iby’uko yaba agiye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ibyo abikora abizi neza, kandi ko abatabizi ari bo bavuga.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ijambo i Bruxelles, mu nama mpuzamahanga y’abafatanyabikorwa ba Afurika, Global Gateway Forum 2025, yabereye mu Bubiligi ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Iryo jambo rya Perezida Tshisekedi ryateye urujijo mu gihugu cye, aho bamwe mu batavuga rumwe na we bamushinje “gupfukama i Bruxelles” asaba ibiganiro na Perezida Kagame, bavuga ko ari ugusuzuguza igihugu no kugaragaza ko adafite umurongo uhamye ku bijyanye n’icyerekezo cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Bavuze ko amagambo ye agaragaza kudakomera ku ntego yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ahubwo akerekana ko hari guhinduka mu buryo bwo gushaka ibisubizo by’intambara imaze igihe mu gihugu.
Mu gusobanura ibyo yashatse kuvuga, Perezida Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo baba mu Bubiligi ko ibyo yavuze byari bigamije kugaragaza ku mugaragaro uwo atekereza ko ari utera Congo ndetse no gusaba amahanga kugira icyo akora.
Yagize ati: “Nta banga ririmo ibyo navuze, hari ku mugaragaro, nemeye ibiganiro ku muntu uhagarariye ingabo zateye Congo kugira ngo ntange umugabo ku isi yose. Ariko ntabwo akenshi mumenya ibibera muri dipolomasi, kuko badufata nk’abashaka intambara kandi ari twe ifite ingaruka, dufite uburenganzira bwo kwitabara nk’abatewe. Nshaka kwereka Isi yose ko atari twe tudashaka amahoro, ahubwo turi aba mbere bakeneye amahoro. Nemeye ibiganiro kugira ngo na we yisobanure, mwumvane igisubizo cye.”
Tshisekedi yavuze ko yagiraga ngo yerekane ko bashyize hanze “ikinyoma” cy’abantu bamugaragaza nk’udashaka amahoro, ariko ngo icyo kinyoma kiragenda kikagera no mu gihugu imbere aho hari abasaba ibiganiro bakavuga ko Tshisekedi adashaka ibiganiro.
Yagize ati: “Yego, ntabwo dushaka ibyo biganiro, ibyo ntitubishaka. Turashaka ibiganiro hagati y’Abanye-Congo badashyigikiye ubwo bushotoranyi. Icyo nsaba abo bashaka ibiganiro ni ukubanza bakamagana umushotoranyi, bakamuvuga uwo ari we, nibwo aho twavuga ko ari abakunda igihugu twakwicarana tukaganira. Ntabwo twaganira n’aboherejwe tumara kwicarana bakavuga mu nyungu z’umushotoranyi, ntibavuga inyungu z’Umunye-Congo. Ibyo ndavuga ngo ntibizabaho keretse nibanyica, naho igihe nzaba ndiho ntibizigera bibaho.”
Yakomeje avuga ko atazigera yemera ibiganiro cyangwa amasezerano avanze ingabo za Congo n’abafite ubwenegihugu bushidikanywaho, kuko ibyo byaba ari ukwishyira mu kaga no kugambanira igihugu. Yagize ati: “Ntawe uzansaba kugabana ubutegetsi cyangwa gushyira abantu bafite ubwenegihugu bushidikanywaho mu nzego za leta. Ibyo bizaba ari ukugambanira igihugu, kandi sinzabikora.”
Perezida Tshisekedi yanenze abamuvuga nabi bavuga ibyo batazi, avuga ko we azi ibyo akora n’icyo ashaka, kandi ko atazigera aba umunyantege nke. Ati: “Nzi ibyo nkora, nzi icyo nshaka. Abatabizi nibatureke bavuga. Ntabwo nzigera mba umunyantege nke.” Yongeyeho ko gusaba ibiganiro na Perezida Paul Kagame atazita ku gisubizo yabonye, kuko hari abo byakoze ku bwonko bakiri kubitekerezaho kandi bazamusubiza igihe nyacyo nikigera.
Ku rundi ruhande, mu gisubizo cyatanzwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi yavuze ari “comédie politique”, isobanura nk’ikinamico cya politiki. U Rwanda rwasobanuye ko Tshisekedi ubwe ari we ufite igisubizo cy’amahoro muri Congo, ariko akaba ari we unanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa.
Leta y’u Rwanda yibukije ko Perezida Tshisekedi yanze gusinya amasezerano y’i Washington, yari yumvikanyweho ku buhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kurangiza intambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Amagambo ya Perezida Tshisekedi yakomeje kugarukwaho cyane n’abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga, bavuga ko yongera kugaragaza urujijo mu migendekere y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’itandukaniro hagati y’abemera ibiganiro n’ababirwanya.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba ibiganiro n’ubwiyunge mu karere, hari ababona ko amagambo ya Tshisekedi ashobora kongera umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa, aho ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bukomeje kuba inzitizi ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

 
                         
         
         
         
         
         
         English
English