×

Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Xperience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Apostle Mignone Kabera ari we uzagabura ijambo ry’Imana ,mu gihe True Promises Ministries na Alarm Ministries bazafatanya na Mucyowera mu kuramya no guhimbaza Imana.

Nk’uko bitangazwa n’abategura iki gitaramo, bahisemo Apostle Mignone Kabera bitewe n’uruhare rwe rukomeye mu kubaka abizera no guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Biteganyijwe ko azageza ku bazitabira ubutumwa bwubaka bugamije kuzamura umwuka wo kuramya no kwegereza abantu Imana.

Mucyowera, uzwiho kuba umuririmbyi w’umuhanga n’umwanditsi w’indirimbo za Gospel zirimo “Shimwa” ya Injili Bora, yavuze ko igitaramo Restoring Worship Xperience kigamije gushyigikira ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no gufasha abantu gusubiza umutima wabo mu kuramya Imana.

Ni umubyeyi w’abana bane yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin, bashakanye mu 2015. Asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no kumusengera, ndetse no gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.

Amatike yo kwinjira yamaze kujya ku isoko kandi ashobora kugurwa binyuze ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ukoresheje telefone wandika *662*104#., aho agura kuva ku 5,000 Frw kugeza ku 200,000 Frw bitewe n’aho umuntu yicara.

Mu myaka itanu ishize, ubwo Mucyowera yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye nyuma yo kuva muri Injili Bora, yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo “Jehova Adonai” na “Arashoboye,” zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.

Apostle Mignone Kabera ukunzwe na benshi azigisha mu gitaramo “Restoring Worship Xperience” cya Jesca Mucyowera
Jesca Mucyowera ari mu baramyi batanga icyizere gikomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu cyimuriwe muri Stade ‘Umuganda’

Igitaramo ‘Icyambu’ Israel Mbonyi agiye gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, cyajyanywe muri stade ‘Umuganda’ kivanywe ku kibuga...

Read out all

Chorale de Kigali yavuze ku gitaramo cy’iminsi mikuru iri gutegura

Chorale de Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo bafite ku wa 21 Ukuboza 2025, yeretse itangazamakuru aho bageze imyiteguro bahamya ko igisigaye ari umunsi...

Read out all

Abarimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire n’amakorali akunzwe bazahurira mu gitaramo gikomeye “IBISINGIZO Live Concert” cya Baraka Choir.

Tugiye kwinjira mu birori by’Umwuka bizasiga inkuru idasanzwe mu mitima y’abazabyitabira. Baraka Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, igarukanye imbaraga...

Read out all

Garuka Live Concert: Theo Bosebabireba agiye guhuriza abakunzi b’umuziki wa gospel i Burera

Mu Karere ka Burera hateguwe igiterane cyihariye cyiswe “Garuka Live Concert”, kizabera mu Murenge wa Cyanika, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho,...

Read out all