Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025 yakiriye mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga Faye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abaminisitiri.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Faye azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo, aganire n’abayobozi bazo.
Perezida Kagame azakira Faye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 18 Ukwakira, bagirane ikiganiro cyo mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru.
Biteganyijwe ko u Rwanda na Sénégal bizagirana amasezerano mashya y’ubufatanye, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru.
Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.
Uyu mubano washimangiwe n’inzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali. Perezida Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025.





