 
        Dr. Munyemana Sosthène uri kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, yemeje ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yahawe imfunguzo za Segiteri ya Tumba muri Perefegitura ya Butare, abafungirana abibona ko nta mutekano uhari.
Uyu muganga wamenyekanye cyane mu mujyi wa Butare, mu bitaro no yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 mu Ukuboza 2023, ubwo yahamywaga ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha.
Ibi byaha yashinjwe kubikorera muri Segiteri Tumba, by’umwihariko. Kuva mu gihe cy’iperereza kugeza mu rubanza, abatangabuhamya batandukanye basobanuye ko yafungiranye Abatutsi benshi mu biro bya Segiteri kuko yari afite imfunguzo zabyo, baricwa, bajugunywa mu byobo.
Dr. Munyemana yabwiye urukiko ko tariki ya 23 Mata 1994 yahawe imfunguzo na François Bwanakeye wari Konseye wa Tumba, ubwo byagaragaraga ko Abatutsi benshi bashaka ubuhungiro. Yavuze ko icyo gihe abayobozi bamwizeraga.
Uyu muganga wahimbwe izina “Umubazi wa Tumba” kubera ibyaha yashinjwe, yavuze ko ubwa mbere ajya gufungurira Abatutsi bari bahungiye kuri Segiteri ya Tumba, yasanze bari hagati ya 20 na 30 kandi ko bari bagoswe n’Interahamwe zitari zarakaye.
Ati “Navuze cyane ko noherejwe na Bwanakeye, ko we aza nyuma. Ubwo nafunguraga umuryango, impunzi zinjiye bwangu, Interahamwe ntizagira icyo zibikoraho. Nafunze urugi kugira ngo batekane.”
Dr. Munyemana yasobanuye ko ubwo yabonaga ko nta byangombwa nkenerwa biri mu biro bya Segiteri nk’amazi n’ibiribwa, kandi ko umutekano w’aba bantu utizewe, yatekereje ko uwari Konseye Bwanakeye ari we urebwa n’umutekano wabo.
Ati “Ubwo nabashyiragamo imbere, nabonye ko nta kintu cyari gutuma bagumamo, nuko mpamagara Bwanakeye kugira ngo aze yihuta kubera ko ntabwo bari kumaramo igihe. Numvaga ko mo imbere, aba bantu bari bakiri mu kaga. Igitekerezo nagize ni icyo kubashyiramo, iby’umutekano wabo bikareba Bwanakeye.”
Umucamanza yamubajije impamvu atasubije Bwanakeye imfunguzo kandi yaratekereje ko ari we ugomba kubamenyera umutekano, asubiza ko ubwo yabimubwiraga, uyu muyobozi yamusubije ko adashobora kuva mu rugo rwe ngo ajye kubarinda kubera ko Interahamwe zagendagendaga hafi y’urwo rugo.
Dr. Munyemana yasobanuye ko tariki ya 24 Mata 1995 ari bwo Konseye Bwanakeye yashoboye kuva mu rugo, agera ku biro bya Segiteri. Ati “Ubwo yahageraga, natekereje ko ibisigaye bimureba.”
Yabajijwe impamvu atahaye imfunguzo Abatutsi bari bafungiwe mu biro bya Segiteri kandi yari abizi ko bashoboraga kwifungira mo imbere, bakifungurira mu gihe bibaye ngombwa, asubiza ati “Sinashakaga ko hari uwo twasangira imfunguzo.”
Dr. Munyemana yagaragaje ko guha Abatutsi imfunguzo byashoboraga gutuma bafungura kenshi ibiro bya Segiteri, bikorohera abicanyi kubegeraho kuko abicanyi “Bane cyangwa batanu muri bo, bari bafite inkoni n’ubuhiri, babaga bagendagenda hafi y’ibiro.”
Uyu muganga yabajijwe niba yaramenyesheje Konseye Bwanakeye ko abicanyi bagendagendaga hafi y’ibiro bya Segiteri bashoboraga kumena urugi, bakajya kwica Abatutsi bari bafungiwemo, asubiza ko ibyo atigeze abikora.
Yabwiye urukiko ko yari afite imfunguzo z’ibiro bya Segiteri Tumba kuva tariki ya 23 Mata kugeza ku ya 15 Gicurasi, abona kusizubiza Konseye Bwanakeye.
Nubwo Dr. Munyemana yavuze ko yafungiranye Abatutsi muri ibi biro kugira ngo batekane, umwe mu batangabuhamya bamushinjura yabwiye urukiko ko gufungirana Abatutsi mu nyubako ya Leta byasaga no kubakatira urwo gupfa.
Hari tariki ya 28 Nzeri, uyu mutangabuhamya usanzwe ari umuhanga mu by’iyobokamana agira ati “Kubashyira mu nyubako ya Leta byari kuba uburyo bwo kubakatira urwo gupfa kubera ko buri wese yari kubahumurirwa.”
Uyu muganga ari kuburana ubujurire kuva tariki ya 16 Nzeri. Yifuza guhanagurwaho ibyaha yahamijwe, agakurirwaho igifungo yakatiwe. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira 2025.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English