×

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ziri guhungishiriza intwaro zazo mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi birimo icya Mudubugu.

Icyemezo cyo guhungisha intwaro cyatewe n’impungenge ingabo za RDC zifite ko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baramutse batangije urugamba rwo gufata Uvira, bashobora kuzibambura.

Izi mpungenge zishingira ku kuba no mu gihe AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, yambuye ingabo za RDC intwaro nyinshi n’ibikoresho birimo indege z’intambara.

AFC/M23 ikomeje kubaka ubushobozi. Abayobozi bayo bateguje ko mu gihe ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar bitatanga umusaruro, bazakomeza urugamba, bagere i Kinshasa.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, tariki ya 9 Ukwakira yabwiye abatuye muri santere ya Kamanyola ko abarwanyi babo bateganya gutangira urugamba rwo gufata Uvira mu minsi mike.

Guverineri Busu yagize ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ‘Genda uganire n’abavandimwe banjye bari hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”

Ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko AFC/M23 yohereje intumwa mu Burundi, zihura na Perezida Evariste Ndayishimiye, zimusaba gukura ingabo ze muri Uvira no mu bindi bice zirimo muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, intumwa za AFC/M23 zamenyesheje Ndayishimiye ko abarwanyi b’iri huriro badashaka guhangana n’ingabo z’u Burundi, ariko ko nizikomeza kwivanga muri iyi ntambara, zizaraswaho nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

AFC/M23 igaragaza ko yiyubatse mu buryo bufatika kuva yafata Goma na Bukavu. Iherutse kunguka abarwanyi barenga 16.000 batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu muri teritwari ya Rutshuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all