 
        Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, i Budapest muri Hongrie, naramuka atumiwe.
Trump aherutse gutangaza ko nyuma y’ikiganiro cy’amasaha abiri aherutse kugirana na mugenzi we Putin, bemeranyije guhurira mu Murwa Mukuru wa Hongrie, Budapest, mu gihe cya vuba. Trump akomeje kugerageza kuba umuhuza mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze imyaka irenga itatu n’igice, muri Ukraine.
Nyuma y’ibiganiro byahurije Zelensky na Trump muri Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, Zelensky yabwiye abanyamakuru ati “Nindamuka ntumiwe i Budapest, niba ari ubutumire butegura inama hagati yacu uko turi batatu, cyangwa se mu buryo bw’uko Trump yahura na Putin hanyuma akaza guhura nanjye, mu buryo ubwo ari bwo bwose, tuzabyemera.”
Nubwo bimeze bityo, Perezida wa Ukraine yakomeje kunenga icyemezo cyo gushyira iyo nama muri Hongrie, avuga ko icyo gihugu gifitanye umubano mubi na Ukraine kandi gifatwa nk’igihugu cya mbere muri EU gishyigikiye u Burusiya.
Yagize ati “Ntabwo nemera ko Minisitiri w’Intebe ubangamira Ukraine ahantu hose ashobora kugira icyo akorera Abanya-Ukraine cyangwa ngo atange uruhare rushingiye ku kuri.” Yavuze yerekeza kuri Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban.
Ukraine yatangaje ko yiteguye kwitabira inama izahuza Zelensky, Putin na Trump, yabera mu bindi bihugu bifatwa nk’aho bitabogamye, birimo Turukiya, u Busuwisi cyangwa i Vatikani.
Trump kuva yagaruka muri White House uyu mwaka, akomeje kotsa igitutu impande zombi kugira ngo habeho iherezo ryihuse ry’intambara yo muri Ukraine, ashyiraho ibiganiro byahuje abayobozi b’u Burusiya na Ukraine ndetse anakira Putin muri Alaska, nubwo izo mbaraga za dipolomasi zitaratanga umusaruro ufatika.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English