 
        Uyu munsi Abanyarwanda bose bizihiza isabukuru y’imyaka 68 y’amavuko ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cy’u Rwanda.
Ni umunsi w’amashimwe, aho Abanyarwanda bawufata nk’igihe cyo kwibuka umugisha wo kugira umuyobozi w’umuhanga, ukunda igihugu n’abagituye, kandi uharanira iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.
Amavuko n’ubuzima bwo mu bwana

Ku wa 23 Ukwakira 1957, ni bwo Paul Kagame yavukiye mu Karere ka Ruhango, ku babyeyi Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa. Yavukiye mu muryango wubaha, uharanira amahoro, ariko mu gihe igihugu cyarimo ivanguramoko n’imvururu z’amoko zari zitangiye gukaza umurego.
Mu mwaka wa 1959, ubwo habaga Revolisiyo yateje urugomo n’itotezwa, umuryango wa Kagame wahunze uva mu Majyepfo y’u Rwanda ujya mu Mutara, ariko nyuma y’imyaka ibiri, mu 1961, bahungira muri Uganda.
Ubuzima bwo mu buhungiro n’amashuri
Paul Kagame yageze muri Uganda afite imyaka 4. Yakuriye mu buhungiro, aho yize amashuri abanza mu nkambi ya Gahunge, ku ishuri rya Rwengoro Primary School.
Yaranzwe n’ubuhanga, isuku n’ubwitange mu masomo. Abigana nawe bamwibuka nk’umwana w’intangarugero, wakundaga gusobanuza no gusangira ubumenyi n’abandi. Yari kandi umuntu wicisha bugufi, ukunda gufasha bagenzi be gusobanukirwa inshingano zabo.
Kubera gutsinda neza, yakomereje amashuri muri Ntare School, izwiho kwigishirizwamo abahanga benshi muri Uganda no mu karere, nyuma yaho yiga muri Old Kampala School. Ni aho yavuye yerekeza ku rugamba rwo kubohora Uganda, rukuriwe na Yoweri Kaguta Museveni.
Urugendo rwo ku rugamba no gukunda u Rwanda
Nubwo yari ku rugamba rwo kubohora Uganda, Kagame yahoraga afite umutima mu Rwanda. Yakundaga kubaza amakuru ku gihugu cye no ku bibazo by’abanyarwanda bari mu buhungiro.
Muri urwo rugamba, yigaragaje nk’umusirikare w’umuhanga, w’intangarugero mu kinyabupfura no mu buyobozi. Ubwenge bwe n’ubwitange byatumye agirwa umwe mu bashinzwe ubutasi bwa gisirikare, akagira uruhare runini mu itsinda ryatsinze intambara yatumye Museveni afata ubutegetsi.
Nyuma y’intsinzi ya Uganda, Kagame yakomereje amasomo ya gisirikare muri Amerika, arushaho kwiyungura ubumenyi. Gusa umutima we ntiwigeze uva ku Rwanda — yumvaga ko igihe kigeze cyo kugaruka kubohora igihugu cye.
Intwari y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda

Nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, Perezida Kagame yahise asubira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yabaye umutware w’Ingabo za FPR Inkotanyi, aziyobora kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, igihugu kigarurwa mu mahoro no mu bumwe.
Kuva icyo gihe, Kagame yabaye inkingi ikomeye mu kubaka igihugu gishya, gishingiye ku bumwe, amahoro, n’iterambere rirambye.
Ubuyobozi bwubakiye ku iterambere n’ubumwe

Kuva mu mwaka wa 2003, ubwo Paul Kagame yatorewe kuba Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwatangiye urugendo rushya rw’iterambere ryihuse. Mu nzego zose – ubukungu, uburezi, ubuzima, ubutabera, ikoranabuhanga, n’ibikorwaremezo – u Rwanda rwabaye icyitegererezo muri Afurika.
Mu matora yakurikiyeho yose, Perezida Kagame yakomeje kwerekwa urukundo n’icyizere n’Abanyarwanda, atajya munsi y’amajwi 98% y’abatoye bose – ikimenyetso cy’ubumwe n’ishimwe ry’abaturage ku buyobozi bwe.
Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda ubwabo basabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo Kagame yemererwe gukomeza kuyobora igihugu. Icyo gihe, batora ku kigero kirenga 98%, bigaragaza ko bamufata nk’umuyobozi w’indashyikirwa.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko. Abanyarwanda barizihiza uyu munsi nk’igihe cyo gushimira Imana kuba yarabahaye umuyobozi w’intwari, wubaka igihugu ataruhuka, kandi utajya unanirwa n’imyaka.
N’ubwo yujuje imyaka 68, Perezida Kagame akomeje gukorera igihugu n’imbaraga nk’uw’imyaka 30 — akora inama mpuzamahanga nyinshi mu gihe gito, agahagararira u Rwanda mu mahanga, kandi agahora ari mu bikorwa byo guteza imbere abaturage.
Isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame ni isabukuru y’igihugu cyose – umunsi wo kwishimira iterambere, amahoro, n’ubumwe igihugu gifite. Abanyarwanda bose bamufata nk’“umuyobozi w’ibihe byose”, wagaruye icyizere mu mitima yabo, kandi ukomeje kubageza ku nzozi z’iterambere rirambye.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English